Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yinjiriwe n’abacyeba ntiyabimenya, umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports yabwiye mugenzi we ko yashimishijwe no kuba batsinzwe na Police FC

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali Moussa Camara yabwiye mugenzi we Boubacar Traore ko kuba umutoza Haringingo Francis Christian yanga kumukinisha aribyo byatumye ibura intsinzi mu mukino yatsinzwemo na Police FC.

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiwe na Police FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ku munota wa 15 nibwo Danny Usengimana yafunguye amazamu ku gitego yatsindiye mu rubuga rw’amahina nyuma yo gucenga Rwatubyaye Abdul ku mupira wari uje uturutse hejuru, ubundi aroba umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Ku munota wa 23 Paul Were ukomoka mu gihugu cya Kenya yishyuriye Rayon Sports ku mupira yinjiranye anyuze ibumoso, aroba umunyezamu Kwizera Janvier.

Ku munota wa 25 Police FC yahawe penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Mugisha Didier wari usigaranye n’umunyezamu Hakizimana Adolphe maze Hakizimana Muhadjiri atsindira Police FC igitego cya kabiri.

Ku munota wa 28 Musa Esenu yishyuriye Rayon Sports ku mupira yatsinze agonganye na Musa Omar nyuma yo kuva kuri Joackiam Ojera.

Aba bakinnyi bombi babanje kwitabwaho n’abaganga mbere y’uko umukino ukomeza.

Ku munota wa 83 Ntirushwa Aime yatsinze igitego cya gatatu cya Police FC ku mupira wahinduwe mu izamu na Mugisha Didier acitse Nkurunziza Felicien ku murongo.

Ku munota wa 92 Kayitaba Jean Bosco yatsinze igitego cya kane cya Police FC nyuma yo gucengera hamwe Ngendahimana n’umunyezamu Amani maze umukino urangira Police FC inyagiye Rayon Sports ibitego bine kuri bibiri.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports waduhaye amakuru yavuze ko Moussa Camara yashimishijwe no kuba Rayon Sports yatakaje umukino bitewe n’uko afitiye umujinya umutoza Haringingo Francis Christian ukomeje kumwima umwanya wo kubanza mu kibuga.

Related posts