Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yimye uruhushya abakinnyi bane bayo bifuzaga kwerekeza hanze y’u Rwanda maze barushaho kurakarira bikomeye ubuyobozi bw’iyi kipe

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yabangamiye cyane abakinnyi batatu ba Rayon Sports bakunze gusaba ubuyobozi ikiruhuko mu gihe FERWAFA yasubitse imikino ya Shampiyona.

Hashize igihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ritangaje ko imikino y’umunsi wa 24 usubitswe kubera imikino 2 ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izaba irimo kwitegura bazacakirana na Benin tariki ya 22 Werurwe ndetse na 27 Werurwe 2023.

Amakipe menshi yahise aba atanze ikiruhuko ku bakinnyi bayo andi akomeza imyitozo harimo nk’ikipe ya Police FC irimo kwitegura imikino y’aba Police bose bo muri Afurika y’i Burasirazuba hamwe na Kiyovu Sports igiye gukomeza kwitegura umukino wa gishuti izakina na AS Inter Star yo mu gihugu cy’u Burundi.

Amakuru KGLNEWS twamenye ni uko abakinnyi ba Rayon Sports bose bategetswe gukomeza imyitozo nyuma y’akaruhuko bahawe ubwo banganyaga n’ikipe ya AS Kigali. Iki cyemezo cyatumye abakinnyi barimo Boubacar Traoré, Raphael Osaluwe Olise, Moussa Camara ndetse na Paul Were Ooko bagaragaza kubangamirwa cyane bitewe ni uko byari bisanzwe ko iyo haje ikiruhuko nk’iki ubuyobozi buhita bubemerera kujya kuruhuka.

Ntabwo ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko ishobora gukina imikino ya gishuti nk’uko bisanzwe iyo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagiye mu mikino nyafurika iyi kipe ihita itangira gukina imikino ya gishuti iyifasha kwitegura neza.

Related posts