Rayon Sports yatangiye kujyenda ikubura abakinnyi bayo buhoro buhoro 

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’ Abakinnyi barimo Rukundo Abdul Rahman na Ndikuriyo Patient,yifuzaga kubatiza bo  bahitamo gutandukana nayo bakishakira andi amakipe.

Ibi byabaye nyuma y’ ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ Abakinnyi barimo Rukundo Abdul Rahman na Ndikuriyo Patient, byarangiye impande zombi zemeye gutandukana ku bwumvikane.

Ubuyobozi bw’ iyi kipe bwifuzaga kutiza aba bakinnyi nk’ uko byatanjwe na Perezida w’ ikipe Twagirayezu Thaddé ubwo bari mu inama  y’ abayobozi ba Fan clubs mu Cyumweru gishize.

Ikipe ya Rayon sports iri mu makipe abiri azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya 2025 _ 2026. Iyi kipe yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania.