Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umuterankunga mushya  nyuma yaho perezida wa rayon amaze iminsi ine mu barabu.

Nyuma y’iminsi ine gusa ari muri Maroc, Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ubuyobozi bwa Raja Club Athletic [Raja Casablanca] yo muri iki gihugu.

Mu byo Ubuyobozi wa Rayon Sports FC bwiyemeje bugitorerwa kuyobora iyi Kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, harimo kugerageza kuyishakira abafatanyabikorwa benshi.

Ni muri urwo rwego bwateye intambwe yo kujya muri Maroc, mu ruzinduko rwari rugamije ubufatanye n’amakipe y’amazina manini muri iki gihugu.

Ibicishije ku rukuta rwa Twitter, Rayon Sports FC, yashyize ifoto hanze igaragaza Umuyobozi w’iyi Kipe, Uwayezu Jean Fidèle n’uwa Raja Casablanca, Rachid Andaloussi bafashe imyambaro y’amakipe yombi nk’ikimenyetso cyerekana ko impande zombi zinjiye mu masezerano y’imikoranire.

Ntabwo higeze hatangazwa amasezerano Rayon Sports FC yagiranye na Raja Casablanca ariko haravugwa ubufatanye bw’imyaka itanu.

Ubu bufatanye bukaba burimo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports FC, ikanayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z’iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza no kujya zikina imikino ya gicuti, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Ubwo impande zombi zari zimaze gushyira umukono ku masezerano y’iyi myaka itanu, abayobozi bombi bagaragaje ko banyuzwe no kwinjira mu bufatanye kandi bizeye ko buzatanga umusaruro.

Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports yagize ati “Twishimiye kwinjira muri ubu bufatanye n’Ikipe y’Ikinyejana, Raja Casablanca kandi twizeye umusaruro mwiza muri uku gufatanya. Ubu bufatanye ni iyindi ntambwe nziza ku ikipe yacu ikomeje gukura no gutera imbere. Ni amahirwe yandi y’ubufatanye buzatanga umusaruro mwiza.

Yunzemo ati “Twizeye tudashidikanya ko ubu bufatanye, abakinnyi bakuru n’ab’ingimbi b’impande zombi bazabwungukiramo.”

Perezida wa Raja Casablanca, Rachid Benbrahim El Andaloussi, yishimiye ko ikipe abereye Umuyobozi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rayon Sports FC.

Ati “Raja yishimiye ubufatanye yagiranye na Rayon Sports FC. Siporo ihuza abantu n’ibihugu, kandi natwe ni byo twakoze.”

Amakuru dukesha IGIHE,mu ruzinduko rwe Perezida wa Rayon Sports FC azasura ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Mohammed VI Football Academy riherereye mu gace ka Sale ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Rabat muri Maroc.

Mu gusoza uruzinduko rwe, Uwayezu azareba umukino wa Shampiyona ya Botola Pro uzahuza Raja Casablanca na Renaissance Zemamra.

Raja Casablanca ni yo kipe ikunzwe na benshi muri Maroc. Ni yo ibitse igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ’CAF Confederation Cup’ cya 2020/21. Ibitse ibikombe 12 bya shampiyona, bitatu bya CAF Champions League, bibiri bya CAF Confederation Cup. Ibitse ibikombe birenga 31 byose hamwe harimo n’ibindi yagiye yegukana.

Related posts