Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bunagana: Agahinda gakomeye kuri FARDC nyuma yuko M23 irashe undi mu Jenerali nyuma ya Jenerali Chico warashwe kumunsi wejo hashize. ntucikwe n’amakuru agezweho!

Intambara ikomeje gukaza umurego hagati y’ingabo za M23 n’ingabo za leta ya Congo FARDC,aho ingabo za leta zirikurwana kugirango zirebe ko zavana aba barwanyi ba M23 muri bunagana bafashe kuya 13 Kamena 2022. uru rugamba rukomeje guteza imiborogo cyane mungabo za repuburika iharanira demokarasi ya Congo, kuko kuva barasa umuyobozi wungirije wa M23, aba barwanyi noneho baje bariye karungu.

Mumasaha y’igitondo cyo kuri iki cyumweru, nibwo ingabo za leta zongeye kugaba ibitero bikomeye kubarwanyi ba M23,ariko ibi bitero kugeza ubu ntihari hamenyekana umubare w’abamaze kubigwamo kumpande zombi, ariko amakuru dukesha umunyamakuru wacu uri i goma, nuko mumasaayine ubwo urugamba rwari rushyiditse hagati y’izingabo za M23 ndetse n’iza leta, haje kumvikana urusaku rwinshi rw’amasasu kumpande zombi, maze bikamenyekana ko nyuma ya Jenerali Chico warashwe kumunsi wejo na Jenerali Chilumwami nawe akaba yamaze kuraswa.

Umwe mubagize societe sociale ya bweza , yatangarije umunyamakuru wacu ko ikigitero cyabereye muntara ya Rucuro , groupement ya Bweza ndetse uyu wabitangaje akaba ari umwe mubatabaye kugeza uyumu jenerali kuri kajugujugu ya MONUSCO yahise imwihutana ikinshasa kumuvuza.

Uru rugamba kandi rusa naho rwamaze guhindura isura, kuberako abarwanyi ba M23 basa naho bazanye imirwanire mishya, bashegeshe ingabo za Leta ndetse bikaba biri no kuvugwako abasirikare bakuru baba basabye perezida kisekedi kuba yakwemera imishyikirano n’aba barwanyi ba M23, tukaba tukiri gukurikirana ibyaya makuru tukazabibagezaho mumakuru yacu ataha.

Related posts