Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Misiri

Umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Afhamia Lofti yamaze kumvikana na Rayon Sports kuzayitoza mu mwaka utaha w’imikino wa 2022-2023.

Kuva uyu mutoza yagera mu Rwanda amaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe, bikaba bikomeje kumuzamurira igikundiro mu makipe akomeye y’i Kigali.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko umutoza Afhamia Lofti ukomoka mu gihugu cya Misiri yamaze kumvikana na Rayon Sports ko azayisinyira amasezerano y’umwaka umwe, nta gihindutse azashyira umukono ku masezerano mu kwezi kwa Kamena 2023.

Uretse ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuza bikomeye umutoza Afhamia Lofti, ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports na zo zatangiye kumwifuza bitewe n’uko ari gutanga umusaruro ushimishije.

Harabura ukwezi n’igice umwaka w’imikino wa 2022-2023 ukarangira, umutoza Afhamia Lofti akaba amaze gufasha Ikipe ya Mukura Victory Sports kuba iri muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro ndetse muri shampiyona bari ku mwanya wa 7 n’amanota 37.

Related posts