Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu w’igihangange wakiniraga KCCA wari kuzatangwaho akayabo na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusoza umwaka ushize w’imikino ibuze igikombe muri bibiri bikomeye bikinirwa mu Rwanda ( icya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ), kuri ubu ikomeje kurambagiza abakinnyi bazayifasha kongera guhangana ikegukana ibikombe mu mwaka utaha w’imikino uzatangira muri Kanama 2024.

Iyi kipe imaze imyaka itanu yikurikiranya idakora ku gikombe cya shampiyona iri mu biganiro n’abakinnyi bo mu Rwanda barimo Muhadjiri Hakizimana wasoje amasezerano muri Police FC na Nshuti Dominique Savio, ari nako abo isanganwe barimo Mitima Isaac, umuzamu Khadim Ndiaye na kapiteni Muhire Kevin bageze kure ibiganiro byo kuba bakongera amasezerano.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Rayon Sports igeze kure ibiganiro na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Angola witwa Etienne Katenga Openga usanzwe ukinira ikipe ya KCCA yo muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Uganda.

Biravugwa ko uyu rutahizamu w’imyaka 25 y’amavuko yabanje kugirana ibiganiro na APR FC ariko akayica miliyoni 60 z’amanyarwanda kugira ngo ayisinyire imyaka ibiri ariko iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaza kubivamo bitewe n’uko amafaranga ari menshi.

Umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports SKOL Brewery Limited yemereye iyi kipe miliyoni 100 z’amanyarwanda izakoresha igura abakinnyi b’ibihangange bazayifasha kugaruka mu bihe byiza, nta gihindutse ishobora guhera kuri uyu rutahizamu Etienne Katenga Openga.

Uretse uyu rutahizamu uri mu biganiro na Rayon Sports, hari abandi bakinnyi batanu bakomoka muri Senegal bari mu biganiro n’iyi kipe ndetse nta gihindutse bakazaza mu igeragezwa mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2024.

Related posts