Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yamaze kubona umuterankunga urahita ayiha miliyoni 100 zo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports iri guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 n’Igikombe cy’Amahoro yamaze kwemererwa n’uruganda rwa Skol Brewery Limited kuyiha miliyoni 100 z’Amanyarwanda zizayifasha gutsinda buri mukino.

Iyi Kipe iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona aho ifite amanota 46, igiye guterwa inkunga n’umufatanyabikorwa wayo mu rwego rwo kuyifasha guhatanira ibikombe ndetse no guhemba umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2023.

Iyi Kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi isanzwe ifite abafatanyabikorwa batandukanye barimo Skol Brewery Limited uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, harimo Ikigo cy’Itangazamakuru gicuruza amashusho cya Canal+, Akerere ka Nyanza n’abandi batandukanye.

Ikipe ya Rayon Sports iri gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo izatware igikombe cy’Amahoro iheruka muri 2017 ndetse n’Igikombe cya shampiyona iheruka muri 2018.

Related posts