Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports yamaze guca impaka kuri rutahizamu Lompala Bokamba ukomoka muri DR Congo  ku bijyanye no kubasinyira.

Rayon Sports yategereje rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Lompala Bokamba wagombaga kurara ageze mu Rwanda ariko ntiyaza.

Umukinyi  Mongo Lompala Bokamba ni rutahizamu usatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso, akaba yakiniraga ikipe ya Abu Salem.

Uretse kuba yakina nkumwataka anyuze ku mpande kandi ngo afite n’ubushobozi bwo gukina nka nimero 10.

Uyu mukinnyi yumvikanye na Rayon Sports ndetse inamwoherereza itike n’amafaranga make yo gusigira umuryango we, akaba yagombaga kugera mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa 27 Nyakanga 2022.

Mu buryo butunguranye uyu mukinnyi ntabwo yigeze ahagaragara kuko Rayon Sports yamutegereje ntiyaza.

Kuri uyu mukinnyi ikipe ya rayon sports yaciye impaka ,amakuru ahari  ni uko uyu mukinnyi yaba yabitekerejeho kabiri nyuma y’uko abonye andi makipe amwifuza arimo FC Lupopo y’iwabo muri DR Congo no muri Kuwait.

Bivugwa ko mu gihe yaba yamaze kumvikana n’indi kipe yahita asubiza Rayon Sports ibyo yamuhaye, baba batumvikanye akaba ari bwo yaza mu Rwanda gusinyira iyi kipe.

Related posts