Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports iri mu mazi abira nyuma yo kwiba Gasogi United, hamenyekanye ibihano FERWAFA ishobora gutanga bikagira ingaruka zikomeye

Ikipe ya Gasogi United yamaze kugeza ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ isaba ko abasifuzi bayisifuriye ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports bahanwa ku buryo bukomeye kuko babogamiye uruhande rwa Rayon Sports.

Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona 2022-23 wo Gasogi United yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera FC.

Ibitego 2 bya Onana Léandre Willy Essomba byafashije Rayon Sports kwihimura kuri iyi kipe yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse ubu ikaba iraye iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira yari ahawe na Djoumekou.

Ku mupira muremure yahawe na Luvumbu, ku munota wa nyuma n’igice cya mbere Onana yishyuriye Rayon Sports amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri buri kipe yagerageje gushaka uko yabona igitego cy’intsinzi ariko bibanza kugorana kuko batabyazaga umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 85, Ngendahimana Eric yacometse umupira muremure widunze rimwe maze Onana aterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina adahagaritse umupira uyoboka mu rushundura. Umukino warangiye ari 2-1.

Nyuma y’umukino umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yabwiye itangazamakuru ko arambiwe umwanda uba mu mupira w’amaguru mu Rwanda, maze avuga ko nibumva barambiwe bazavana ikipe yabo muri shampiyona.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yabwiye Radio Rwanda ko bamaze kubona ikirego cya Gasogi United akomeza avuga ko akanama gashinzwe imisifurire kagiye kubikurikirana, mu gihe babikemura nabi KNC ashobora gutanga ikirego muri FIFA.

Ikipe ya Gasogi United nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa gatanu n’amanota 36.

Related posts