Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImikino

Rayon Sports irahabwa amahirwe menshi yo gutsinda urugamba ihuriyemo na APR FC ikayitwara umukinnyi ukomeye. Soma witoze!

Myugariro wo hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ari mu muryango wo kwerekeza muri Rayon Sports akayisinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize nibwo ikipe ya AS FAR Rabat ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Morocco yatandukanye n’abakinnyi 8 batatanze umusaruro ushimishije barimo na Manzi Thierry.

Uyu mukinnyi akimara gutandukana na AS FAR Rabat byatangiye kuvugwa ko azasubira muri Ikipe y’Ingabo z’Igihugu agahita asubirana igitambaro cy’Ubukapiteni nk’uko byari bimeze ubwo yayikiniraga kuva 2019 kugeza 2021.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga Manzi Thierry yakoraga imyitozo muri APR FC, gusa ntabwo yigeze ashyira umukono ku masezerano nk’uko benshi bari babyiteze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nzeri nibwo umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha yemeje ko Manzi Thierry ashobora gusinyira ikipe ya Rayon Sports akaba yahita anatangira kuyikinira kuko afite ibaruwa imwemerera kwishakira indi kipe ( Release letter ).

Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye arimo Marines FC, Rayon Sports, APR FC, FC Dila Gori yo muri Georgia na AS FAR Rabat yakiniye amasezerano y’amezi atandatu gusa.

Related posts