Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports imanuye rutahizamu w’igihangange uje guhoza amarira abafana batewe na Moussa Esenu

Nyuma yaho imikino ibanza ya shampiyona irangiye Rayon Sports ikabona barutahizamu babo batabaha ibyo bifuza ,yahise itangira gushakisha barutahizamu batandukanya.

Bazanye umukongomani basanga urwego rwe rudashimijije bazana Rutahizamu Camara Agogo, asinya igihe gito nubwo yahise agira imvune hakaba hatazwi igihe azagarukira byatumye Rayon Sports isubira kw’isoko.

Rayon Sports murukerera yazanye undi Rutahizamu w’umunya-Senegal Alon Paul Gomis w’imyaka 29 wahoze akina muri Mauritania aho yageze i Kigali aje gusinyira Rayon Sports,mu gihe baba bashimye urwego rwe.

Rutahizama uje kuba igisubizo cya Rayon Sports.

Ibi bibaye nyuma yo kwifuza ba rutahizamu batandukanya harimo Kirongozi,Mugunga ba Kiyovu Sports kandi banifuje Sedric Amiss wayinyuzemo mu myaka icumi ishize.

Icyo bisobanuye nuko Rayon Sports yifuza kugabanya ikinyuranyo cy’amanota APR ibarusha,kandi nk’ikipe ikomeye iba yifuza gutwara ibikombe igomba kuba ikomeye mu myanya yose.

Rayon Sports ikaba izatangira imikino ya shampiyona ikina na Gasogi United.

Related posts