Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports ikomeje urugamba rwo guca agasuzuguro ka KNC! Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Gasogi United yamaze kumvikana na Rayon

Ikipe ya Rayon Sports ihanze amaso myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Gasogi United witwa Bugingo Hakim.

Kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2023, nibwo byatangiye kuvugwa ko umutoza Haringingo Francis Christian yanyuzwe n’ubuhanga bwa Bugingo Hakim ukomeje kugaragaza ubushobozi buhambaye muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ubwo Rayon Sports yatsindaga Gasogi United mu mpera z’icyumweru gishize, Bugingo Hakim ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza kuko yatsinze igitego ibi byatumye amahirwe yo kuzasinyira iyi kipe arushaho kwiyongera.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko mu mpeshyi y’uyu mwaka, ikipe ya Rayon Sports izarekura myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney maze imusimbuze Bugingo Hakim aze gufatanya na Ishimwe Ganijuru Elie ushinjwa kwirara kuko nta mukinnyi umutera icyugazi iyi kipe ifite.

Uretse Rayon Sports yifuza Bugingo Hakim, andi makipe akomeye mu Rwanda arangajwe imbere na Police FC na AS Kigali nayo amuhanze amaso.

Related posts