Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Rayon Sports igiye guca agahigo ko kujya ihemba miliyoni enye rutahizamu w’igikurankota muri Afurika

Rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Ma Olongi Makambo akomeje ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele.

Kuva mu cyumweru gishize nibwo hatangiye kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye akomeye muri Afurika.

Ubwo ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiraga rutahizamu Heritier Ma Olongi Makambo yasabaga Rayon Sports kuzajya ahembwa miliyoni enye n’igice z’Amanyarwanda buri kwezi akanahabwa miliyoni eshanu zo kumufasha kwisuganya (Installation).

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwiteguye kujya bumuhemba miliyoni ebyiri n’igice buri kwezi ariko ntabwo bakozwaga kumuha izo miliyoni eshanu zo kumufasha kwisuganya.

Amakuru agezweho ubu ni uko noneho Heritier Ma Olongi Makambo yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bazajya bamuhemba miliyoni enye bakanamuha miliyoni eshatu zo kumufasha kwisuganya ubundi akabasinyira amezi atandatu.

Nta gihindutse ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buri gukora ibishoboka byose ngo businyishe Heritier Ma Olongi Makambo kugira ngo aze kubafasha kwegukana igikombe cya 10 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Heritier Ma Olongi Makambo w’imyaka 28 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye arimo DC Motema Pembe na FC Saint Eloi z’iwabo, Young Africans yo muri Tanzania na Horoya AC yo muri Guinnea.

Related posts