Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports igarutse ku gasongero ko kwishima nyuma yo Gusinyisha rutahizamu mpuzamahanga washakishwaga na Azam Fc yo muri Tanzania.

Amakuru meza ava muri rayon sports ni uko yamaze gusinyisha rutahizamu mpuzamahanga wo mu gihugu cya Nigeria.

Muri iki gitondo Rayon Sports FC yemeranyije na rutahizamu Chrismar Soares ukomoka muri Nigeria kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri, inongerera amasezerano Muhire Kevin usanzwe ari umukinnyi wayo wo hagati.

Kuri ubu uyu Chrismar Soares de santos wakiniraga Varingha FC y’iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports kuri uyu wa gatatu, tariki 13 nyakanga2022.

Amakuru ahari avuga ko uyu rutahizamu wamaze  gusinyira ikipe ta rayon sports amaze  iminsi ashakishwa bikomeye na Azam fc yo muri Tanzania.

Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Ati “Icyo gikorwa (cyo kumusinyisha) cyabaye mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports cyane cyane kubaka ubusatirizi bwayo, tukaba rero twaramurambagije turamushima. Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”

Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar  Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Uretse de santos  wasinyishijwe nk’umukinnyi mushya, kuri uyu wa Gatandatu habaye n’igikorwa cyo kongerera amasezerano Muhire Kevin. Yashyize umukono kuri aya masezerano nyuma y’iminsi yari ishize agirana ibiganiro n’iyi kipe bamwe bavuga ko bashobora no gutandukana.

Nkuko bisobanurwa neza rayon sports hari nabandi bakinnyi yatangiye kongerera amasezerano.Muhire Kevin mu mwaka ushize w’imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe  akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri akaba yari na kapiteni wiyi kipe ya rayon sports.

Ibyishimo nib yose ku bafana ba rayon sports batangiye kugira icyizere cyo gutwara igikome cya shampiyona umwaka utaha.

Kuri ubu ikipe ya rayon sports ikomeje gushakisha abakinnyi hirya no hino cyane cyane abasatira kugia ngo irebe ko yakwiyubaka igatwara igikombe imaze imyaka itatu(3) idakozaho imitwe yintoki.

Related posts