Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
ImideriImikino

Rayon sports iciye impaka,Robertinho yahishuye ko afite inyota yo kongera kugaruka gutoza ikipe ya Rayon Sports:INKURU

Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho wahoze atoza Rayon Sports muri 2018-2019 yamaze guca impaka agaragaza ukuri ku bivugwa ko yaba aje gutoza ikipe ya rayon sports yanahozemo.

Uyu munya brazil yatangaje ko yemeye ibyo iyi kipe yamuhaye ndetse n’amasezerano yahawe ariko ngo ategereje ko ubuyobozi bwa rayon sports kumwoherereza itike akaza guterekaho umukono ku masezerano.

Mu bisobanuro byinshi Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse nurwa’abakunzi ba Rayon Sports,yabwiye abafana b’iyi kipe ko atigeze yanga amasezerano yo gutoza Rayon Sports ahubwo ubuyobozi bw’ikipe a bari mu biganiro biganisha ku kuba yabagaruka ariko akanungamo ko atarabona itike kandi yaremeye ibyo bamuhaga.

Yagize ati “Uyu si umunsi w’Imana.Nkunda Rayon Sports. Nkunda Rayon n’abafana bayo, nakwifuje kugaruka ariko sinzi impamvu ntawahamagaye Robertinho… nemeye amasezerano bampaga… abafana birakwiye ko bavugana n’ubuyobozi… nge nditeguye.”

Nubwo uyu ari kuvugwa muri rayon sports hari n’inihuha biri kumwerekeza kujya gusimbuta adil wa APR FC bivugwa ko nawe ashobora kwigira muri SC SIMBA yo muri Tanzania.

Mubisobanuro bye Robertinho yagaragaje ko yifuza gutoza Rayon Sports ndetse atigeze na rimwe yanga kuyitoza nkuko byatangjwe ngo arifuza ibya mirenge ndetse ngo ari kuvugana na APR FC.

Bivugwa ko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports batashakaga Robertinho ndetse ngo ariyo mpamvu bamwimye itike abandi bagakwirakwiza ibihuha ko abaca ibya mirenge ko ari no mu biganiro na APR FC kandi bitarabaye byose akaba abyita ibihuha.

Rayon Sports yari imaze iminsi itozwa n’umunya portugal bivugwa ko ashobora kwigira mu ikupe ya KCCA.

Bakunzi ba kiglnews.com aya ni amakuru aba avugwa atarabonerwa gihamya mu gihe bitaratangazwa ku mugaragaro tubaye tubasogongeje ari nako dukomeza kubakurikiranira ibijyanye niyi Nkuru.

Related posts