Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports day yahumuye,hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo rayon sports day ibe,dore ibyo kwitega.

Rayon sports day yahumuye,Perezida wa Rayon Sports yamaze gutimiza inama y’inteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports.

Uwayezu Jean Fidele , Perezida wa Rayon Sports yatumije inama y’inteko rusange izaba tariki ya 30 Nyakanga 2022,aho ingingo nyamukuru ari gutegura Rayon Sports Day igihe izabera .

Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira abanyamuryango ba Rayon Sports baraterana bakarebera hamwe uburyo ikipe yabo yitwaye ndetse nibyo bagomba gukora umwaka ukirikiyeho.

Kuri ubu abakunzi ba rayon sports bategerezanyije amatsiko iyi rayon sports day aho biteze kuzumviramo byinshi cyane cyane ibijyanye na rayon sports y’umwaka utaha.

Kuri ubu rayon sports imaze imyaka itatu(3) idatwara igikombe ,ibintu bikomeza gushyira igitutu kuri perezida w’iyi kipe uwayezu jean fidel unahamiriza aba rayon ko bazishima umwaka utaha.

Related posts