Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport:Abibwirako ntagikombe tuzatwara barishuka cyane. igihe kirageze ngo duhe ibyishimo abakunzi ba Rayon Sport. soma inkuru irambuye!

Ikipe ya Rayon Sport n’ikipe isanzwe imenyerewe ho gutwara ibikombe ndetse no gushimisha abayikunda, ndetse iyikipe ikaba yaragizwe ubukombe n’ibyo yagiye ikora muhahise hayo bigatuma yigarurira imitima ya benshi. kurubu ubuyobozi bwa Rayon Sport butangaza ko burajwe inshinga n’ibyishimo by’aba kunzi b’iyikipe ninyuma yuko iyikipe imaze imyaka ikabakaba itatu idakoza ikirenge mumarushanwa nyafurika.

Ubwo umwaka ushize w’imikino warugiye kugera kumusozo, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwagiye buca amarenga ko iyikipe yaba igiye kuba ubukombe ndetse ubuyobozi bukaba bwaravugaga ko uko byagenda kose uyumwaka utaha iyikipe igomba gusubira kugasongero ikongera guha ibyishimo abanyarwanda bayihebeye batabarika.

Ubwo umutoza w’ikipe yaganiraga n’itangaza makuru mugihe iyikipe yarimaze kongera amasezerano n’umuterankunga mukuru Skol, yatangaje ko abibwira ko ikipe ya Rayon Sport izaba ari ikipe iciriritse bakwiriye kubisubiza aho babikura kubera ko iyikipe ari ikipe yiyubatse ndetse yasinyishije abakinnyi bakomeye cyane ndetse n’uyumutoza watangazaga ibi akaba ari mushyashya muri iyikipe, ariko yatangaje ko uko byagenda kose intego ihari ari uguha abakunzi ba Rayon Sport ibyishimo muri uyumwaka w’imikino ugiye gutangira.

Usibye kuba uyumutoza yaratangaje ibi, n’ubuyobozi intero n’imwe nugusenyera umugozi umwe ndetse bakaba bafasha ikipe ya Rayon Sport kuba yatwara byibuza igikombe kimwe mubikinirwa hano mu Rwanda. icyaje gutiza umurindi ibi byose kandi nuko bamwe mubanyamakuru bumvikanye bibasira abayobozi b’iyikipe bavuga ko batigeze bagura abakinnyi bakwiriye ugereranije nabari bitezwe nkuko ubuyobozi bwari bwabiteguje abafana.

Related posts