Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport: Bamwe mubafana bahangayikishijwe cyane nuko iyikipe yaba yarayobotse uburyo bwo gukinisha abanyarwanda gusa. Soma inkuru irambuye umenye impamvu!

Ikipe ya Rayon Sport izwiho kugira abafana benshi haba mu Rwanda ndetse no mumahanga, kurubu abafana bayo bamwe na bamwe bakomeje kugaragaza ko bahangayitse cyane ahanini bitewe nuburyo iyikipe yabatwaye umutima iri kwitwara ku isoko.mubusanzwe aba bafana babaga bateganya ibikurankota (abakinnyi b’amazina) ariko kurubu siko bimeze kuko iyikipe mubakinnyi imaze kwerekana ko yasinyishije abo bakinnyi bose batari basanzwe bazwi, uretse ko kurundi ruhande hari ababona ubuyobozi buri mumurongo mwiza wo gusinyisha cyane ko bari gusinyisha abakinnyi bakiri bato cyane.

Mukiganiro aherutse kugirana na Televiziyo ya Rayon Sport ikorera kuri youtube, president uwayezu jean fideli yatangarije abakunzi ba Rayon ko umwaka utaha w’imikino uzaba ari umwaka udasanzwe ko ndetse uko byagenda kose iyikipe igomba gutwara kimwe mubikombe bikinirwa hano mu Rwanda kugirango izongere guhagararira u Rwanda mumarushanwa nyafurika cyaneko imyaka igiye kuba myinshi iyikipe ya Rayon Sport ititwara neza kuburyo byayihesha kuba yasohokera igihugu.

Igiteye umuhangayiko kuri aba bafana nuko bari bemerewe ko bazagurirwa abakinnyi bakomeye cyane kandi basanzwe bazwi nkuko iyikipe imenyereye kugura abakinnyi baba star ariko aba bafana batunguwe no kubona iyikipe yaribanze cyane kubakinnyi b’abanyarwanda ndetse akaba ntankuru nimwe ivuga kubanyamahanga nubwo iyikipe ibeshyerwa byinshi cyane ko ifite abakunzi benshi ndetse kuyibeshyera bikaba bikubiye mubikomeza gutera abafana urujijo bibaza uko bizarangira.

Iyikipe ikomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino, ndetse biravugwa ko ikomeje kumvikana n’abakinnyi bakomeye bo hanze y’u Rwanda ndetse bikaba bivugwa ko impamvu iyikipe itari kwihutira gusinyisha abanyamahanga ngo nuko ishaka kubanza kugira abanyarwanda b’umwimerere ariko n’abanyamahanga nabo bakaba bazaza muri iyikipe.

Related posts