Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport: Abafana batangiye imyiteguro y’ibyo bazajya bakora mumwaka utaha w’imikino.Soma inkuru irambuye!

Abafana ba Rayon Sport basanzwe bamenyereweho kugira udushya twinshi ndetse no gutuma umupira w’amaguru wa hano mu Rwanda ukomeza kugenda u ryoha. kurubu aba bafana bakomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino ndetse kubwabo bakaba bemeza ko uyumwaka w’imikino ugiye kuza abafana b’iyikipe bazerekana urwego rudasanzwe ndetse n’imifanire mishya.

Bamwe mubafana bameneyerewe cyane bazwi nka Gikundiro Forever, bemeje ayamakuru ko imyiteguro irimbanije aho buri Fan Club izajya izana style cyangwa se uburyo bushya bw’imifanire kuri Buri mukino ibi bikaba bizatuma abakunda umupira barushaho kuryoherwa ariko cyane cyane kumikino iyikipe izajya yakira.

Kurubu abafana ba Rayon Sport bibumbiye mumafan Club atandukanye, babarirwa mubihumbi bikabakaba hafi magana arindwi akaba ariyo mpamvu bari gukangurira umuntu wese waba ufana iyikipe kuba yajya muri Fan Club kugirango arusheho kuba yafasha abandi mukuzajegeza amakipe mumwaka utaha w’imikino.

Imwe mumyiteguro aba bafana bafite, harimo nko kuba buri mufana ari gusabwa kugura itoroshi, abandi bagasabwa kugura ingoma, abahimba indirimbo nabo bari gukora iyo bwabaga ngo bazane indirimbo zidasanzwe byose bigambiriye kwinjiza iyikipe mubihe byiza.

Biteganyijwe ko umwaka utaha w’imikino uzatangira mukwezi kwa 9 mugihe aba bafana batangaza ko bazamurika kumugaragaro imifanire mishya kuri Rayon Day ndetse bakaba banaboneye ho gushishikariza abafatanya bikorwa gushora muri iyikipe ikundwa na benshi.

Related posts