Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN bagabye igitero cyahitanye abantu i Nyamagabe

Itangazo ryasohowe na Polisi y’igihugu cy’u Rwanda, rivuga ko mu masaha ya saa munani z’amanywa kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Kamena 2021, abitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe FLN bagabye igitero mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi ku modoka yari itwaye abagenzi berekeza i Rusizi. Ni igitero cyahitanye abantu babiri barimo umushoferi wari utwaye iyi modoka ndetse n’umugenzi umwe.

Uretse shoferi n’umugenzi bahitanwe n’iki gitero cy’aba bagizi ba nabi, abandi bagera kuri batandatu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare. Iyi modoka yagabweho igitero yari mu ishyamba rya Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi yerekeza i Rusizi. Polisi ivuga ko yahise itabara bikimara kuba, ariko abagabye iki gitero bakaba bahise bacika ubu bakaba bari gushakishwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Hari hashize igihe umuhanda Nyamagabe Rusizi ari nyabagendwa, nta bitero nk’ibi bihavugwa. Ni nyuma y’ibitero bya FLN byibasiye aka gace mu myaka ya 2018 ariko benshi mu bayobozi b’iyi mitwe bakaza gufatwa ndetse bakaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda zabakatiye ibihano bitandukanye nyuma yo kubahamya ibyaha. Abazwi bibukwa na benshi ni Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara.

Ibitero bya FLN mu myaka yashize byasize ubwoba bwinshi mu baturage baturiye ishyamba rya Nyungwe cyane cyane mu duce twa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru kuko ariho byibasiye kurusha ahandi. Gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda zakajije umutekano muri ibi bice maze abaturage barahumurizwa.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda ku gitero cyagabwe n’abagizi ba nabi i Nyamagabe

Related posts