Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Pistanthrophobia: Sobanukirwa niyi ndwara y’ ubwoba bwo gutinya kwizera abantu

 

Pistanthrophobia ni indwara y’ubwoba bwo gutinya kwizera abantu, yibasira abatewe ibikomere no guhemukirwa n’abo bizeraga cyane, Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite iyi ndwara bahorana ubwoba bwo kugira umuntu bisanzuraho bigiye kure, kuko baba bafite ubwoba bwo kongera gutenguhwa bikomeye nk’uko byabagendekeye mu bihe byahise.

Urwaye iyi ndwara arangwa no kwikura mu biganiro hakiri kare, igihe atangiye kumva bimujyana kure kwamuzanira kwizera cyangwa kugirira ibyiyumviro bigiye kure uwo baganira.

Umuhanga mu kwita ku bantu bibasirwa n’indwara y’ubwoba , Julian Herskowitz, muri 2019 yabwiye urubuga rwa Yahoo Life ko ubu bwoba bwibazira abafite ibikomere batewe no kwizera abo bakundaga, nyuma bakabahemukira cyane, Ati ‘‘Ni ubwoba budasanzwe bufata umuntu agatangira gutinya kubabazwa mu rukundo, gutenguhwa cyangwa gutabwa n’uwo akunda’’.

Naho umujyanama mu mitekerereze wo muri Amerika, Dr. Dana Mcneil, we yongeyeho ko iyi ndwara yibasira abantu byorohera kwizera abandi, ugereranyije n’uko yibasira abasanganywe ibyiyumviro byo kutizera abantu mu buryo bworoshye.Ati ‘‘Twese tugendera ku muvuduko utandukanye iyo bigeze ku kwizera umuntu, cyane cyane mu rukundo. Kuri bamwe icyizere cyiza mu buryo bworoshye kandi bwihuse, ariko na none bishobora gutinda ku bandi’’.

Yongeraho ko n’abantu bigeze kugambanirwa mu bundi buryo ndetse n’abatawe n’abo bizeraga na bo bibasirwa n’iyi ndwara.

Urubuga rwa Healthline rugaragaza ko ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe, National Institute of Mental Health, cyagaragaje ko nibura 12.5% by’abaturage ba Amerika baba bazagira iyi ndwara mu buzima bwabo.

Uwiyumvamo ubu bwoba budasanzwe bwo gutinya kwizera abantu agirwa inama yo kwegera abajyanama mu mitekerereze bakamwitaho hifashishijwe ibiganiro.

 

Related posts