Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImikino

Perezida w’u Bufaransa yongeye kwitambika Kylian Mbappé mu mayira amwerekeza i Madrid

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yamaze kumvikana na Se wa Kylian Mbappé ko uyu mukinnyi azakina Imikino ya Olympiques izabera mu Bufaransa muri iyi mpeshyi; ibintu Real Madrid [bivugwa ko yamaze kumvikana na Mbappé] ivuga ko itazemerera abakinnyi bayo b’Abanyamahanga kwitabiri.

Bikubiye mu butumwa butomoye uyu Perezida wa 25 wa Repubulika y’u Bufaransa yatangarije ikinyamakuru “La Tribune Dimanche” kuri uyu wa Mbere taliki 6 Gicurasi 2024.

Mu gihe Kylian Mbappe ari gukina iminota ye ya nyuma hashingiwe ku masezerano afitiye Paris Saint Germain, buri wese aramubona mu myambaro y’Umweru uranga Real Madrid, Ikigugu cyo muri Espagne, n’ubwo bishobora kumwimisha uburenganzira bwo kuzakina imikino ya Olympiques cyangwa agahitamo kuguma mu murwa mukuru, Paris.

“Nahuye na Se wa Mbappe mu cyumweru gishize ndetse mubaza icyo kibazo. Yarambwiye ati ‘Na we (Mbappe) arashaka gukina iyi mikino’ (Olympiques)” Perezida Macron ni ko yatangaje.

Perezida Macron yakomeje agira ati “Ndizera neza ko amakipe y’i Burayi azarekura abakinnyi bayo, nk’uko u Burafansa bwabikoze, ubundi iyo ni yo mpumeko nyayo y’Imikino Olympiques.”

Hagati aho kylian Mbappé aherutse gutangaza ngo “Sindahindura imitekerereze, gusa ukuri ni uko ntari gutekereza ibya Olympiques. Icyo ndebaho gusa ni igihe turimo hamwe na PSG.”

Perezida Emmanuel Macron yitambitse mu mayira yerekezaga Kylian Mbappe muri Real Madrid muri 2022.

Ubwo byasaga n’ibyarangiye ko Mbappe asinyira Real Madrid muri 2022, Perezida Emmanuel Macron yaramutumiye aramubwira ati “Uzaba ugenda, guma hano umwanya muto!” nk”uko Ikinyamakuru Marca cyabyanditse. Icyo gihe Mbappe yaratangaje ati “Iyo Perezida akubwiye atyo, biba bifite icyo bisobanuye.”

Muri rusange, amakuru ava mu bitangazamakuru by’imbere mu Bufaransa avuga ko Kylian yamaze gusinya amasezerano na Real Madrid ko uyu Mufaransa w’imyaka 25 azaba ari umukinnyi wayo guhera taliki ya 1 Nyakanga 2024, mu gihe imikino Olympiques iteganyijwe gukinwa hagati ya taliki 26 Nyakanga na taliki 11 Kanama 2024.

Kylian Mbappé ahura kenshi na Perezida Macron amusaba kuguma i Paris

Related posts

Umwe mu bayobozi b’ikipe ikomeye mu Rwanda yateje umwiryane hagati ya Rayon Sports na APR FC nyuma yo kuvuga ikipe imwe muri izi izatwara igikombe cya shampiyona

Prince Nsabimana

Nyuma yo kudahamagarwa mumavubi,Ombolenga Fitina aratabarizwa. ese byamugendekeye gute? Soma inkuru irambuye!

Legend

Messi umutima wari kwemera ugahagarara, ariko na we akazareba bariya bakobwa bateye ubusambo ba Croatia

Nshimiyimana Francois