Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Yemereye abakinnyi ibyumurengera Nibatwara Igikombe cy’amahoro.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Jean Fidel Uwayezu Yijeje abakinnyi ibyumurengera n’ibaramuka batwaye igikombe cy’amahoro.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele nyuma y’uko ikipe ye igeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2022 Yijeje abakinnyi agahimbaza musyi kadasanzwe aho ngo kazikuba kabiri.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022, Rayon Sports yari yakinnye na Bugesera FC umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, uyu mukino wabereye mu Bugesera Rayon Sports yawutsinze 2-0 bya Onana na Musa Esenu ni mu gihe ubanza bawutsinze 1-0, bayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 3-0, Nyuma y’uyu mukino, Uwayezu Jean Fidele yagaragaje amarangamutima ye aho yavuze ko yiteguye gukuba kabiri agahimbaza musyi iyi kipe isanzwe itanga nibaramuka batwaye iki gikombe cy’amahoro.

Jean Fidel Nyuma yo gutera intambwe imugeza muri ½ mu mikino y’igikombe cy’amahoro yavuze ko yishimye ndetse ko yizeye ko bazacyegukana anemerera abakinnyi biyi kipe ko agahimbaza musyi kaziyongera nibaramuka batwaye iki Gikombe.

Ati “Ndishimye, ikipe ihagaze neza, turi mu rugamba rw’igikombe cy’Amahoro, urugendo ruracyakomeye ariko turizera ko tuzabigeraho.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, muri 1/2 Rayon Sports izahura n’iri bukomeze uyu munsi hagati ya APR FC na Marines aho amahirwe menshi ahabwa ikipe ya APR FC.

Rayon Sports ikaba yifuza iki gikombe iheruka muri 2016 ubwo yatsindaga APR FC ku mukino wa nyuma 1-0.

Kuri ubu abakurikiranira Hafi ikipe ya Rayon Sports Bemeza ko ifite ubushobozi bwo gutwara iki gikombe cy’amahoro hagendewe ku buryo imaze iminsi yitwara.

Related posts