Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida wa Rayon Sports agiye gufatira ibihano bikomeye umukinnyi wamubwiye amagambo aharabika umutoza Haringingo Francis

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yamaganiye kure rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara ukomeje kugirana ibibazo n’umutoza Haringingo Francis Christian.

Uyu rutahizamu aheruka kubanza mu kibuga ku mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ubwo Rayon Sports yanganyaga na Kiyovu Sports ubusa ku busa.

Nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports ntabwo Moussa Camara yigeze akina umukino wa APR FC na Gasogi United, ndetse n’uwo bazahuramo na Rutsiro FC ntabwo azawukina.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Moussa Camara aheruka kubwira Perezida wa Rayon Sports ko umutoza Haringingo Francis Christian amwanga maze Perezida amubwira ko ikibazo ari uyu rutahizamu utazi uko yubaha umutoza we, ndetse Uwayezu Jean Fidele yibukije Moussa Camara ko nta mukinnyi uruta Rayon Sports ko akwiye kubaha buri muntu wese akareka kuzamura urutugu ku mutoza.

Moussa Camara biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye azahita asezererwa bitewe n’uko umusaruro we wabaye mubi.

Related posts