Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida wa Kiyovu Sports yavuye muri Canada asinyisha rutahizamu w’inshuti y’Aba-Rayons

Nyuma y’uko Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David agarutse mu Rwanda nyuma y’igihe bivugwa ko azaza ariko ntaze, yaje ahurirana no gusinyisha rutahizamu Amissi Cédric wamaze igihe kirekire yifuzwa muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza.

Uyu mugabo utuye muri Canada kuva Kamena 2024 ni bwo yagombaga kugera mu Rwanda ariko itike agenda ayihinduza kugeza ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru, taliki 4 Kanama 2024 ubwo yageraga i Kigali.

Aje kandi ahuriranye no guhabwa amafaranga n’Umujyi wa Kigali, ndetse Kiyovu Sports ih amasezerano y’umwaka umwe Amissi Cédric umaze iminsi ayikoreramo imyitozo.

Ni imyitozo imaze iminsi igaragaramo abakinnyi biganjemo Abarundi banyuze muri Shampiyona y’u Rwanda nka Kwizera Pierrot, Mbirizi Eric, Bimenyimana Bonfils Caleb n’abandi.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yaba yarahawe asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 nk’umushahara wa buri kwezi, hakiyongeraho n’ibihumbi 300 byo kugura amavuta ajya mu modoka buri kwezi, icyakora nta mafaranga azwi nka “Recruitment” yahawe.

Amissi ni umwe mu bakinnyi bakomeye banyuze muri Shampiyona y’u Rwanda mu myaka 10 ishize gusa uyu mukinnyi w’imyaka 34 amaze igihe nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Al-Qadsiah yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.

Ingengabihe igaragaza ko Kiyovu Sports izatangira shampiyona yakira AS Kigali ku wa Gatanu, taliki 16 Kanama 2024 saa 15h00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Amissi Cédric ari mu bahesheje Rayon Sports igikombe cya Shampiyona cya 2012/2013
Nkurunziza David wa Kiyovu SC yagarutse mu Rwanda

Related posts