Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya aratangaza ko ntacyo arakora muri Ukraine, intambara ngo ntabwo iratangira

Uburusiya bugiye kumara igice cy’umwaka butangije intambara ku gihugu cya Ukraine. Ni intambara yashegeshe imigi myinshi ya Ukraine cyane cyane iyo mu burasirazuba bwayo. Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yabaye nk’utera urwenya maze atangaza ko ntacyo Uburusiya burakora muri Ukraine, kuri we ngo abona intambara itararangira.

Indege za gisirikare ibifaru ndetse n’abasirikare barwanira ku butaka, bamaze amezi arenga ane basuka ibisasu mu migi inyuranye ya Ukraine irimo nka Karkiv, umurwa mukuru Kiev, Dombas ndetse n’iyindi. Iyi migi yahinduwe amatongo n’ibisasu by’Uburusiya kuko Uburusiya na Perezida wabwo Vladimir Putin bashinja Ukraine kuba indiri y’intwaro z’uburozi z’ibihugu byo mu burengerazuba byibumbiye mu muryango wo gutabarana wa NATO.

Uburusiya bujya gutangiza intambara kuri Ukraine n’ubundi bwavugaga ko atari intambara ahubwo Perezida wabwo akavuga ko ari ibikorwa bya gisirikare batangije gihugu cya Ukraine byo gusenya intwaro ifite n’aho zicurirwa. Iyi ntambara ikaba imaze kugwamo abasirikare batagira ingano ku mpande zombi.

Kuri Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya we ngo abona intambara itararangira. Ni amagambo yavuze asa n’uri guha gasopo ibihugu byo mu burengerazuba bishaka kwifatanya na Ukraine ngo birwanye Uburusiya. Putin ati” Uyu munsi numvise ngo barashaka kudukubita ku rugamba, ubwo se navuga iki? Gusa nibagerageze”.

Yongeyeho ko buri wese agomba kumenya ko Uburusiya ntacyo bwari bwakora muri Ukraine, ngo intambara ntabwo yari yatangira. Putin yavuze kandi ko igihugu cye kitigeze cyanga ibiganiro by’amahoro ndetse abwira Ukraine ko uko batinda banga kugirana ibiganiro by’amahoro n’Uburusiya, ariko ibintu bizarushaho gukomera.

Related posts