Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Perezida Kagame yavuze icyo Jenoside yigishije abanyarwanda

 

Ubwo habaga umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka kunshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, habaye ibiganiro byatangiwe muri BK Arena, byari byitabiriwe n’abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye, harimo Bill Clinton wari perezida wa Amerika ubwo jenoside yabaga mu Rwanda, ni we ukuriye itsinda ryoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryaje muri uyu muhango wo Kwibuka, Hari Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Denis Sassou-N’Guesso wa Congo-Brazzaville, Perezida Mialy R. Rajoelina wa Madagascar, ndetse n’abandi benshi batandukanye.

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yageneye abari bitabiriye uwo muhango ryari rikubiyemo ubutumwa bukomeye, harimo ku kuba hari amasomo abanyarwanda bigiye kuri Jenoside.

Irya mbere arishingira ku kuba Abanyarwanda ubwabo ari bo avuga ko bahagaritse jenoside nyuma yo gutereranwa n’amahanga.

Ati: “Icya mbere, twebwe gusa, Abanyarwanda n’Abanyafurika, ni twe dushobora guha agaciro gakwiriye ubuzima bwacu.

“Icya kabiri, kudategereza gutabarwa cyangwa gusaba uruhushya rwo gukora igikwiye ngo urengere abantu.

“Icya gatatu, kurwanya iteka politike y’ivanguramoko. Jenoside ni ivanguramoko ry’uburyo bubi bukabije, kandi kuko impamvu zayo ziba ari iza politike, n’umuti wayo ugomba kuba uwa politike. Kubera iyo mpamvu, politike yacu ntishingiye ku moko cyangwa idini, kandi ntizongera kumera ityo.”

Perezida Kagame yavuze ko umutwe wa FDLR, yise “ingufu zasize zikoze jenoside”, aho uri muri DR Congo “ufashwa amahanga abireba, kandi intego zawo ntizahindutse”, avuga ko intego yawo ari ukurimbura Abatutsi.

Perezida Kagame ati: “Ingaruka z’ibi [kuba FDLR iri muri DR Congo] ni impunzi ibihumbi amagana z’Abatutsi b’Abanyecongo bari hano, kandi nta gahunda iboneka ihari yo kubasubiza mu gihugu cyabo.”

Yongeraho ati: “Ubuhezanguni n’amacakubiri byagejeje kuri jenoside [mu Rwanda] bishobora kuba n’ahandi hose, igihe bidakumiriwe.

“Abanyarwanda ntibashobora kwigira ntibindeba ku bishobora kugeza kuri jenoside, nubwo twaba turi twenyine.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze aho rugeze ubu “kuko twahisemo kuzura (kuzuka) igihugu cyacu dushingiye ku bumwe, no kugira igihugu cyunze ubumwe, kandi tukabaho dutyo”.

Yongeyeho ko “icy’ingenzi cyane twahisemo ni ugutekereza tukarenga akaga kabaye tukaba abantu bafite ahazaza”.

Ubushakashatsi buheruka (2021) bw’ikigo cya leta y’u Rwanda buvuga ko igipimo cy’ubwiyunge kiri kuri 94%.

Related posts