Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Perezida Tshisekedi wa DRC yaba yaje i Kigali rwihishwa?

Umuvugizi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanyomoje amakuru yavugaga ko ku Cyumweru yari i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madamu Tina Salama abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yanditse ko “Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi ntiyigeze ajya i Kigali kwibuka Jenoside, bitandukanye n’ibyatangajwe na RTBF”.

Iyi Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi biciye mu ntumwa yayo yari i Kigali, ni yo yatangaje ko Tshisekedi ari mu bakuru b’ibihugu bari i Kigali ku Cyumweru tariki ya 7 Mata, bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

RTBF yaje kwivuguruza nyuma, yatangaje ibi mu gihe Tshisekedi na mugenzi we Evariste Ndayishimiye nta wigeze agaragara muri uyu muhango, cyangwa ngo bagire intumwa bawoherezamo zo kubahagararira.

Kinshasa na Gitega bamaze igihe batabanye neza n’u Rwanda, bijyanye no kuba ingabo z’ibihugu byombi zishinjwa kugirana imikoranire n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikindi Tshisekedi na Ndayishimiye bakaba basangiye na FDLR umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Salama yatangaje ko Tshisekedi yahakanye ko yaje i Kigali “ahubwo yagiye mu mahanga, mu rwego rwa dosiye zihutirwa zireba igihugu”.

Kugeza ubu igihugu Tshisekedi yagiriyemo uruzinduko rw’ibanga kiracyari amayobera, binajyanye n’uko mbere yo kuva muri RDC ngo atigeze amenyesha urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanye-Congo (ACP) ku Cyumweru byanditse ku rubuga rwabyo rwa X ko Tshisekedi yerekeje i Paris mu Bufaransa, gusa nyuma y’amasaha make ubwo butumwa buza gusibwa.

Nta gitangazamakuru cyo mu Bufaransa cyanigeze gitangaza inkuru y’uko Tshilombo yageze muri iki gihugu.

Inkuru ya Bwiza

Related posts