Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sport yasabye Abafana n’abakunzi ba Rayon Sport ikintu gikomeye ndetse ahita anabasezeranya iri sezerano!

Paul Muvunyi, uzwi cyane muri ruhago y’u Rwanda kuberako yayoboye ikipe ya Rayon Sport akabasha kuyigeza kumateka itari yarigeze igeraho, arimo no kuyigeza muri kimwe cya 4 cy’amarushanwa nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu akomokamo rya CAF Confederation’s Cup. ibi byatumye abatari bake bamukunda ndetse abandi batangira kumva yayobora ikipe ya Rayon Sport ubuziraherezo ariko we ababera ibamba.

Uyumugabo ubusanzwe udakunda kugaragara cyane mubitangazamakuru kubera kuba yibereye mumishinga ye ibyara inyungu na cyane ko ari umushoramari ukomeye, yagaragaje ko nubwo hashize igihe iyikipe ntagikombe itwara ndetse ntanibihe byiza ifite ariko ko bishoboka ko ibihe byiza byagaruka muri iyikipe ndetse ikongera no gusubirana ubukaka bwayo nkubwo yahoranye.

Ubwo yatangaza ibi, yirinze kuvuga cyane kuri byinshi ahubwo avuga ko kubwe yumva abafana bakwiriye gufata iyambere bakareka kujya birirwa bavuga cyangwa se basebya ubuyobozi no kubushinja ko budakora, ahubwo asaba abafana bose ko bahagurukira rimwe nk’abitsa muye bagashyigikira ubuyobozi buriho ndetse bagatanga amafranga kugirango babashe kugura abakinnyi hakiri kare.

Abajijwe niba afite icyizere cyuko iyikipe izaba imeze neza umwaka utaha w’imikino ,yahise asubiza ko kubwe abona Rayon Sport ifite umuyobozi mwiza ndetse kubwe akaba abona aba Rayon bashyize hamwe ntakintu nakimwe kitashoboka cyane ko abafana bose bafite inyota yo kuba bakongera kugarura ikipe ya Rayon Sport mubihe byiza nkuko byagiye bitangazwa n’abayobozi b’iyikipe isanzwe ikundwa na benshi mu Rwanda.

Uyumugabo kandi yavuze ko mugihe abafana bazemera gushyira hamwe n’ubuyobozi ndetse n’abakunzi ba Rayon Sport bizafasha iyikipe kugera kuri byinshi ndetse nawe atangaza ko azakora ikintu cyiza cyane kuri iyikipe kugirango ibyishimo byongere bigaruke. akaba ahamagarira abafana ba Rayon Sport gukomeza gukanda *702# bagashyigikira iyikipe kugirango izabe itajegajega umwaka utaha wimikino.

Related posts