Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Pakistan: Hagaragaye ihene ifite amatwi adasanzwe , yatumye buri wese ayibazaho..

Ihene y’ isekurume ikiri ntoya kuko yujuje iminsi 30 ivutse , yavukiye mu gace ka Karacho mu gihugu cya Pakistan , ikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma y’ uko abantu benshi barimo gutangarira amatwi yayo uko ameze.

Iyi hene nyirayo yitwa Mohammad Hasan Narejo bivugwa ko yatangiye kwegera abakora urutonde rw’ ibintu by’ uduhigo ngo bashyiremo n’ iri tungo rye, rikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga , ryatunguye abatari bacye kubera ayo matwi yaryo maremare , agenda akora ku butaka.

Ni amatwi afite uburebure busumba 1/2 cya Metero kuko afite 54Cm mu gihe iyi hene yujuje iminsi 30 gusa ivutse.

Uyu nyiraryo Mohammad Hasan Narejo yatangaje ko hagati y’ iminsi 10 na 12 ubwo iri tungo rye ryari rimaze kuvuka , ryari rimaze kumenyekana kuko ibitangazamakuru byaba ibyo mu gihugu cye ndetae no hanze yacto , byatangiye kuryandikaho kubera uburyo ridasanzwe.

Related posts