Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma y’uko Rayon Sports yirukanye batanu igiye kongera kwirukana abandi bakinnyi 10

Mu gitondo cy’ejo ku wa Kane tariki 30 Gicurasi nibwo ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’abakinnyi batanu batanze umusaruro mucye mu mwaka ushize w’imikino wasojwe iyi kipe isoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ndetse ikanatahana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro cyegukanwe na Police FC itozwa na Mashami Vincent.

Abakinnyi beretswe umuryango usohoka muri Rayon Sports barangajwe imbere n’umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Morocco witwa Youssef Rharb wari wagarutse muri iyi kipe yitezweho kuyibera umucunguzi ariko ntabwo bakunze kuko abatoza bose babanye barimo Yamen Zelfani, Mohamed Wade na Julien Mette bagiye banenga urwego rwe rw’imikinire.

Abandi bakinnyi birukanwe ni umuzamu Bonheur Hategekimana, rutahizamu Paul Alon Gomis, Alsény Camara Agogo na Emmanuel Mvuyekure ukomoka mu Burundi.

Nyuma yo kwirukana aba bakinnyi batanu ubu hagiye gukurikiraho abandi bagera muri 8 barimo abazamu babiri, Simon Thamale na Khadime Ndiaye, myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso witwa Ganijuru Ishimwe Elie, myugariro wo hagati Nsabimana Aimable, Ngendahimana Eric, Bavakure Ndekwe Felix, Kalisa Rachid, Iraguha Hadji bivugwa ko azatizwa muri Rutsiro FC niramuka izamutse mu Cyiciro cya Mbere ndetse na Mugisha Francois bakunze kwita Master.

Iyi kipe irateganya kubasimbuza abandi bakinnyi bakomeye aho binavugwa ko iri mu biganiro n’umuzamu wakiniraga Bugesera FC witwa Niyongira Patience, Hakizimana Muhadjiri wasoje amasezerano muri Police FC ndetse na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Cameroon witwa Leandre Essomba Willy Onana ashobora kugaruka muri Rayon Sports nyuma y’uko abuze umwanya wo kubanza mu kibuga mu ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania.

Related posts