Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma y’uko gahunda yo gutanga Mudasobwa isubukuwe,akanyamuneza  ni  kose ku Banyeshuri biga muri UR HUYE

Guhera ku wa 10 Mutarama 2024 harasubukurwa igikorwa cyo gutanga Mudasobwa ku banyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda, kuri iyi nshuro hatahiwe abanyeshuri biga muri kaminuza y’urwanda ishami rya Huye.

Ni nyuma y’uko iyi gahunda yari yaratangijwe mu kwezi Kwa 10 umwaka ushize wa 2023 ariko ikaza gukomwa mu nkokora nuko Mudasobwa zatangwaga abanyeshuri bakazigurisha aho kuzigiraho kandi baraziherewe kwigirwaho bituma iyi gahunda isubikwa zimaze gutangwa muri campus zirimo CST y’ i Nyarugenge, Remera,Gikondo,CAVEM y’ i Busogo ndetse na zimwe zo muri Rwanda polytechnic nk’uko bitangazwa n’ Umuvuguzi wa kaminuza y’ u Rwanda .

Kglnews yaganiriye n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye maze bagaragaza agahinda bari bafite iyi gahunda yarasubitswe ndetse n’ibyishimo batewe nuko iyi gahunda yongeye gusubukurwa.

Ndayishimiye Fabrice wiga mu mwaka wa gatatu itangazamakuru n’itumanaho yagize ati: “Hashize igihe cyitari munsi y’Amezi abiri cyangwa atatu kubera ko dutangiye gusaba machine hari mu kwezi Kwa 7 bakatubwira ko nyuma y’amezi atatu machine zizatangira gutangwa, ndetse koko byaranabaye ubwo urumva hari mu kwezi Kwa 10 nibwo zatangiye gutangwa, twebwe tugeze mu kwa Mbere tutarazibona urumva ni mu mezi abiri, atatu gutyo tutarabona machine.”

Uyu munyeshuri  yakomeje avuga ko hari abanyeshuri basoje batabonye machine kandi nabo n’ubwo bari mu mwaka wa nyuma bafite ubwoba bw’uko bazazibona igihe cyarabajyanye cyane cyane ko bo bazikeneye ngo zibafashe gukora ubushakashatsi mu gihe cyo kwandika ibitabo, ibi akaba abihuriyeho na bagenzi be bari mu myaka yanyuma.

Umuvuguzi wa kaminuza y’ u Rwanda  KABAGAMBE Ignatius ,yavuze ko kubera ko abatanga imachine ari team imwe ya Rwiyemezamirimo watsindiye iryo soko ukorana na team ya  UR ariko agaha abanyeshuri ba UR ndetse agaha na Rwanda polytechnic niyo mpamvu gutanga imachine bitinda.

KABAGAMBE yakomeje avuga ko buriya iyo haza kuba hatarimo Rwanda polytechnic ubu baba barasoje ariko hagati aho hajemo kiriya kibazo cy’uko imachine zigurishwa, leta ifata umwanzuro wo guparika babanze bakora accountability (igenzura) ry’abazifite ngo hakazwe ingamba ku buryo zitazongera kugurishwa.

Asobanura abemerewe gufata izi machine KABAGAMBE yavuze ko Umunyeshuri wese ufite inguzanyo ya leta aba yemerewe Mudasobwa kuko yemerewe inguzanyo yo kugira ngo yige aba yemerewe n’iya Mudasobwa kugira ngo imufashe kwiga , yakomeje agira inama abanyeshuri bafata imachine kandi bari basanzwe bazifite kureka kuzifata kuko ari ho bahera bagurisha izo bahawe kandi bitemewe

KABAGAMBE yongeyeho kandi ko  mbere y’uko bongera gusubukura gahunda yo kuzitanga habanje gukorwa ama list mashyashya kuri buri campus mu ma cumpas atarazihabwa ari zo HUYE ,NYAGATARE na RUKARA  kugira ngo bamenye abazakineye batazongera kuziha utayikeneye ,ubu birasaba ko umunyeshuri ukeneye mudasobwa abanza akongera ku bigaragaza (reconfirmation) nk’uko umuvugizi yabisobanuye.

Biteganijwe ko iki gikorwa kizasubukurwa ku wa gatatu w’ i Cyumweru gitaha ku wa 10 mutarama 2024 kikarangirana n’ uku kwezi kwa Mutarama 2024.

Related posts