Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma y’uko APR FC yatangiye urugamba rwo kugura abakinnyi b’ibikurankota biganjemo abaturutse hanze y’u Rwanda, ku ikubitiro hamenyekanye abakinnyi bane bashobora kuzahita berekwa umuryango

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rukinzo FC ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Burundi ko bazasinyisha umukinnyi witwa Ndikumana Danny.

Uyu mukinnyi wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mikino amaze gukinira ikipe ya Rukinzo FC afite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi.

Muri iki cyumweru nibwo inkuru yabaye kimomo ko ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na Ndikumana Danny ndetse n’ubuyobozi bwa Rukinzo FC bukaba bwarabihaye umugisha, nta gihindutse uyu mukinnyi azahabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda mu mpeshyi y’uyu mwaka ahite atangira kuyikinira.

Ubwenegihugu si ikibazo kuri aya makipe yombi akinisha Abanyarwanda kuko se wa Ndikumana Danny akomoka mu Ntara y’Amajyaruguru n’ubwo atuye mu Mujyi wa Kigali.

Ndikumana Danny w’imyaka 20 yazamukiye muri Athletico Academy y’i Bujumbura mbere yo kwerekeza muri Rukinzo FC. Ikipe ye iri ku mwanya wa munani n’amanota 31 aho irushwa n’iya mbere Bumamuru FC amanota 20 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Burundi igeze ku munsi wa 23.

Uretse uyu mukinnyi hari n’abandi benshi APR FC ikomeje kurambagiza biganjemo abaturuka hanze y’u Rwanda, ni nako abakinnyi isanganywe barimo umuzamu Tuyizere Jean Luc, Nizeyimana Djuma, Kwitonda Alain’Baca’ na Nsengiyumva Ir’Shad bashobora kuzahita batizwa mu y’andi makipe kuko mu mwaka utaha w’imikino ntabwo APR FC ibafite muri gahunda zayo.

Related posts