Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yuko APR FC igaragaje ko idashoboye imikino nyafurika, umunyamakuru ukomeye muri Tunizia yatangaje ikintu gikomeye kuri Rayon Sport. Soma witonze!

Ikipe ya APR FC yarihagarariye u Rwanda mumikino nya Afrika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo kurubu yamaze gusezererwa inagayitse cyane imbere ya US Monastir yo muri Tunizia mugihe iyikipe yari yayitsinze mumukino ubanza wari wanabereye i Kigali.nyuma yuko iyikipe itsinzwe rero inarushwa kuburyo bugaragara, umunyamakuru waruri kogageza uyumukino akaba yaje gutobora akavuga amagambo akomeye cyane yaje gutuma abafana ba Rayon sport basanzwe bahanganye n’abafana ba APR FC bongera kubishima hejuru.wakwibaza ngo yaba yavuze iki?Komeza usome iyinkuru witonze.

Nkuko twese twifurizaga iyikipe gutsinda uyumukino ndetse tukumva byaba ari nabyiza kuba iyikipe yabasha kwitwara neza kuko yari ihagarariye igihugu cyose, ibi abanyarwanda twese twayifurizaga byatumye iyikipe ibasha gutsinda umukino wambere nubwo aba banya Tunizia bari babashije gutsinda igitego ariko umusifuzi akaza kucyanga. aba barabu bagaragaje ko bababaye ndetse babihamisha kwereka umusifuzi ko yakoze amakosa baramukanga ariko abayobozi babo babera ibamba abakinnyi babasaba ko batuza bagategereza umukino wo kwishyurawagombaga kubera muri Tunizia.

Ikipe ya APR FC nk’ikipe yari ifite amanita 3 mbere y’umukino wo Kwishyura, yitaweho bihagije ndetse ikaba yaranararaga muri Hotel y’inyenyeri 5 ariko ibyo byose US Monastir ikaba itaribyitayeho kuko icyo yashakaga cyari ugusezerera APR FC. ntibyasabye iminota myinshi ahubwo guhera kumunota wa4 abasore ba APR FC batangiye kwifishwa umupira maze si ugutsindwa karahava.umunyamakuru wogagizaga umukino aza gutangaza ko nubundi iyokipe ya APR FC ngo ni ikipe iraho iciriritse ngo cyakora ikipe yo mu Rwanda ikomeye ni Ikipe ya Rayon Sport ngo niyo yabashije kugera muri kimwe cya4 cya Confederation CUP.

Ayamagambo yanejeje abakunzi ba Rayon Sport ndetse ayamagambo aza ashimangira ibyo abafana ba APR FC bari basabye ubuyobozi bwabo ko babafasha bakaba bahindura gahunda maze bakazana abanyamahanga bakabafasha guhanagana n’ibigwi ikipe ya Rayon Sport yagezeho hanze y’u Rwanda mugih ntayindikipe nimwe yigeze ibigeraho. ndetse n’iyabyifuje ikaba yarahise isezererwa idatebeje.

Related posts