Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yokwereka urukundo President Paul Kagame Rayon Sport n’abafanabayo bashimangiye igihango cy’urukundo

Ikipe ya Rayon Spot ikomeje gushimangirako ariyo kipe yambere mu Rwanda itandukanye nizindi ndetse ikora ibitandukanye nibyo abandi bantu baba bayitekerezaho cyane ko iyikipe ikunda gukora ibyo andi makipe atajya anakora. kuri iyinshuro iyikipe ikoze agashya maze ubwo umukino batsinzemo ibitego bigera kuri 3 batsinda Espoire FC, aba bafana bambere mu Rwanda bahise baterura amagambo yo kwifuriza isabukuru umukuru w’igihugu Paul Kagame ndetse bamanika ipfoto ye muri stade bamuha icyubahiro ndetse bashimangira ko bakizirikana urukundo yaberetse kuva mu bwana bwe afana iyikipe yambara ubururu n’umweru.

Nyuma yuko rero bifurije isabukuru umuyobozi mukuru, ikipe yahise yongera gushimangira ko ari ikipe idasanzwe ihita inabigiriramo umugisha maze itsinda ikipe ya Espoire ibitego bigera kuri3 byose kubusa mugihe iyikipe ya espoire yari yarazengereje ikipe ya Rayon Sport ihora iyibuza amahwemo kugikombe ndetse ikaba itanajyaga ituma iyirengana umutaru.ikipe ya Rayon Sport yatsinze uyumukino maze ishimangira ko imaze imikino igera kuri 5 yose itari yatakaza ndetse ibi ikaba yaherukaga kubikora muri 2016-2017 ubwo iyikipe yatwaraga igikombe cya championa iyobowe na Muvunyi Paul arinabwo yaje kugera mumatsinda ya CAF Confederation Cup.

Ikipe ya Rayon Sport kandi ikomeje kugenda ishimangirako ariyo kipe yambere mu Rwanda igira udushya twinshi, ariko byagera kubafana bayo bakagenda bagaragaza ko iyikipe ikundwa na benshi ari ntakorwaho mukuzana udushya ndetse no guteza imbere umupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Related posts