Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo gutuma abantu bambara amasume ntabwo azabura akazi pee! Sugira Ernest umaze iminsi nta kipe afite, yamaze kumvikana n’ikipe iri muziyoboye Urutonde rwa shampiyona hano mu Rwanda uyu mwaka nubwo aba adahabwa amahirwe

 

Umukunnyi w’umunyarwanda wari umaze iminsi ku mugabane w’Asia, Sugira Ernest yamaze kumvikana n’ikipe ikomeye kandi iri muziyoboye urutonde rwa shampiyona hano mu Rwanda.

Hari hashize iminsi Sugira Ernest yerekeje mu gihugu cya Sylia ariko ntabwo kuva yagera kuri uyu mugabane wa ASIA byamuhiriye kuko wasangaga ntamwanya abona wo gukina, uyu mukinnyi ahita afata umwanzuro wo kwigarukira mu Rwanda gushaka ikipe azajya abonamo umwanya.

Amakuru KIGALI NEWS dukesha abantu bari hafi ya Sugira Ernest ni uko umutoza wamutoje cyane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent yamaze kuvugana n’uyu mukinnyi hatagize igihinduka umwaka utaha araba ari umukunnyi w’ikipe ya Police FC.

Ikipe ya Police FC ishaka ko umwaka utaha izaba ari ikipe nziza kandi ihanganira igikombe, ntabwo Sugira Ernest ari we gusa iyi kipe ishaka ahubwo bivugwako iri no kuvugana na Ndizeye Samuel wa Rayon Sports, ndetse ngo hari na myugariro w’ikipe ya Bugesera FC bamaze kumvikana.

 

 

Related posts