Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo gutsinda Bugesera umutoza Ben Moussa yashimagije umukinnyi wa APR FC yemeza ko agomba kuzamufasha kugurwa n’ikipe ikomeye muri Tunisia

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC yashimagije Ishimwe Annicet amwizeza ko nakomeza kwitwara neza azamuhuza n’ikipe ikomeye muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisia ikamusinyisha.

Ejo ku Cyumweru ikipe ya APR FC yari yacakiranye na Bugesera mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, umukino ukaba wararangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Ubwo umukino wari urangiye umutoza Ben Moussa yashimagije Ishimwe Annicet amwizeza ko ubuhanga budasanzwe afite bushobora kuzatuma agurwa n’imwe mu makipe yo muri Tunisia aho Ben Moussa avuka.

Mu mukino w’ejo Ishimwe Anicet yatsinze igitego cyiza ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Mugisha Gilbert.

Uyu mukinnyi biranavugwa ko hari amakipe atandukanye yo ku Mugabane w’i Burayi yatangiye kumwifuza, amahirwe menshi ni uko mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024 ashobora kuzaba atakibarizwa muri APR FC.

Related posts