Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo gutinya Gasogi United ku buryo bukomeye, Rayon Sports yakoze impinduka mu bakinnyi barabanza mu kibuga, rutahizamu wari umaze iminsi abanzamo bamushyize hanze

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu myitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports abakinnyi 23 bari mu mwiherero mu Bugesera bose bameze neza biteguye kwihaniza Gasogi United, gusa by’umwihariko Paul Were Ooko yatsinze ibitego bitandatu bituma umutoza Haringingo Francis Christian afata icyemezo cyo kuzamubanza mu kibuga.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko umutoza Haringingo Francis Christian yafashe icyemezo cyo kuzabanza mu kibuga Paul Were akazasatira aciye ibumoso, mu gihe Onana ari we uzaba ari rutahizamu wo hagati, Musa Esenu we ntabwo azagaragara mu bakinnyi 18 bazifashishwa bacakirana na Gasogi United itozwa na Paul Kiwanuka.

Urutonde rw’abakinnyi 11 ba Rayon Sports bazabanzamo

Umuzamu : Hakizimana Adolphe

Ba myugariro : Mucyo Didier’Junior’, Ganijuru Elie, Mitima Isaac na Rwatubyaye Abdul ©.

Abo hagati : Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric na Heritier Luvumbu Nzinga.

Ba rutahizamu : Joachiam Ojera, Essomba Leandre Willy Onana na Paul Were Ooko.

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United amaze iminsi akubita agatoki ku kandi avuga ko azatsinda Rayon Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Malipangou Theodore Christian.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 aho ikurikirwa na Rayon Sports zinganya amanota zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Related posts