Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo guhondahurwa na Police FC umwuka mubi wongeye kuba mwinshi muri Rayon Sports, abakinnyi babiri bakomeye ba Rayon Sports bashatse kurwanira mu rwambariro nyuma y’uko umwe asuzuguye bikomeye mugenzi we akamubwira ko ahembwa ayubusa

Abakinnyi babiri ba Rayon Sports aribo Heritier Luvumbu Nzinga na Paul Were Ooko batonganye bikomeye bashaka kurwana nyuma y’umukino bari bamaze kunyagirwamo na Police FC ibitego bine kuri bibiri.

Police FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 25 ikomeza gusa n’ijya kure y’igikombe.

Rayon Sports ni yo yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23, ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga.

Yari ifite amahirwe yo gutsinda uyu mukino ubundi ikaba yahita ifata APR FC ya mbere yari itarakina umukino wa yo na Bugesera uzaba ejo.

Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 15 gitsinzwe na Danny Usengimana, Paul Were yaje kucyishyura ku munota wa 23.

Ku munota wa 25, Hakizimana Muhadjiri yatsindiye Police FC igitego cya kabiri cyaje kwishyurwa na Musa Esenu ku munota wa 27. Amakipe yombi yaje kujya kuruhuka ari 2-2.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bikomeza kugorana.

Akagozi ka Rayon kacitse ku munota wa 82 ubwo Ntirushwa Aime yatsindiraga Police FC icya 3, Kayitaba Jean Bosco yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa kabiri w’inyongera. Umukino urangira ari 4-2.

Nyuma y’umukino Paul Were Ooko yabwiye Heritier Luvumbu Nzinga ko n’ubwo ahembwa akayabo nta kintu gikomeye yakoze cyari gutuma Rayon Sports itsinda maze Heritier Luvumbu Nzinga ararakara bikomeye bashaka kurwana maze bagenzi babo barabakiza.

Related posts