Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma y’amezi atatu abakinnyi ba Rayon Sports batazi uko guhembwa bimera, abakinnyi batatu b’inkingi za mwamba bemeje ko ubuyobozi nibutabishyura bazanga gukina umukino wa Police FC

Abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Rayon bakomeje kwinubira ubuyobozi bw’ikipe burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bitewe n’uko bamaze amezi atatu badahembwa.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru imaze iminsi iri kwitwara neza aho yatsinze Bugesera FC ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 inatsinda Rwamagana City FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24.

Amakuru yizewe agera kuri KGLNEWS ni uko abakinnyi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Essomba Leandre Willy Onana, Raphael Osaluwe Olise na Paul Were Ooko babwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko nibadahabwa amafaranga mbere yo guhura na Police FC batazakina umukino.

Hari andi makuru avugwa ko Heritier Luvumbu Nzinga we nta kirarane Rayon Sports imurimo, ibi bikaba ari byo bitera agahinda abakinnyi ba Rayon Sports kuko batiyumvisha uburyo ikipe ihemba umukinnyi umwe rukumbi abandi inzara iri kubarya.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabwiye abakinnyi ko amafaranga baberewemo bazayahabwa mu gihe cya vuba, nta gihindutse muri iki cyumweru bazaba bayabonye.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 26 Mata 2023, Rayon Sports izacakirana na Police FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, uyu mukino uzatangira Saa Cyenda z’amanywa ubere kuri Stade ya Muhanga.

Related posts