Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru: Satani yatumye umwarimukazi yiyahuza umuti wica imbeba

Akarere ka Nyaruguru

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Rusenge Akagari ka Rasaniro, haravugwa inkuru yatumye benshi bacika ururondogoro, ngo Satani yatumye uwitwa Joselyne usanzwe ari umwarimukazi yiyahuza umuti wica imbeba,ariko aza gutabarwa atarashiramo umwuka nk’uko amakuru dukesha Bwiza.com abivuga.

Ubusanzwe, uyu Uwamahoro Joselyne asanzwe ari umwarimukazi wigisha ku kigo cy’amashuri cya G.S Rasaniro. Gushaka kwiyahura ngo byaje nyuma yo gusurwa n’umugabo babyaranye ariko bakaba batabana. Uyu mugabo amakuru avuga ko yasuye Joselyne aho acumbitse maze bakagirana amakimbirane nk’uko abaturanyi babivuga. Gusa ibi byo kugerageza kwiyahura byabaye uyu mugabo yatashye.

Hari umwe mu baturanyi usa n’aho azi iby’uyu mugore n’umugabo we, ati” Afite umugabo babyaranye umutesha umutwe. Ata urugo rwe mu Karere ka Gisagara akaza akamuserereza. Uwo mugabo ni nkaho afite ingo ebyiri. Muri iyo minsi yari ahavuye baserereye”.

Ku rundi ruhande hari hari undi muturanyi uvuga ko uwo mugabo yabeshye uyu mwarimukazi Joselyne ko ari ingaragu, ariko bikaza kugaragara nyuma ko afite undi mugore. Umuyobozi wa G.S Rasaniro aho uyu mwarimukazi w’imyaka 22 yigisha nawe yemeje aya makuru. Yavuze ko aribyo ko Joselyne yashatse kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba. Mugenzi we babana ngo niwe wahise atanga amakuru atabaza abaturanyi bamujya kwa muganga.

Uyu mwarimukazi Joselyne ubwo yaganiraga na Bwiza.com dukesha iyi nkuru nta byinshi yshatse gusobanura, gusa yemeza ko nawe atazi uko byagenze. Yemeza ko ari Satani watumye yiyahuza umuti wica imbeba. Joselyne ati” Nabonaga iby’Isi bigoye pe. Ni Satani wanteye sinari nabiteguye”.

Joselyne Uwamahoro asanzwe ari umwarimukazi ku rwunge rw’amashuri rwa Rasaniro mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru. Kuri ubu ni umubyeyi wonsa umwana w’uruhinja utaruzuza umwaka avutse. Umuntu yavuga ko ari amahirwe kuri uyu mwana no ku gihugu kuba uyu mubyeyi yarabashije gutabarwa atarashiramo umwuka nyuma yo kugerageza kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba.

Related posts