Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Nyaruguru: Akanyamuneza ni kose kubafashijwe kwivana mu bukene

 

 

Mu Karere ka Nyaruguru , hatangijwe icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa, Ni igikorwa harebwaga uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, n’ibimaze kugerwaho mu kwesa imihigo, hanozwa ibitaragerwaho.

Muri iki igikorwa umushinga wa FXB, ukorana n’abafatanyabikorwa batishoboye, aho babafasha kubavana mu bukene, babashyira mu matsinda bakanabatera inkunga kugira ngo batangize imishinga iciriritse, bakabigisha kurwanya imirire mibi, kwirinda indwara za ndura n’izitandura, kwishyurira mituelle abagize umuryango bose, kugira isuku, no kwishyurira amashuri abana.

Abaturage bafashwa nuwo mushinga wo mu murenge wa Ngoma , bishimira aho bamaze kujyezwa nawo, Dore ko ntacyo utabakorera bakizeza ko nabo hari ibyo bazikorera mu gihe uwo mushinga utazaba uhari.

Umwe mu baturage bakorana n’uyu mushinga yagize ati” Nk’ubu muri iki gihe bari kumfasha kwishyurira umunyeshuri amafaranga y’ishuri, nange ngenda nteganya nti nibaba badahari ntabwo azareka kwiga”.

Undi nawe ukorana n’uyu mushinga ati” Basanze nta nitungo rigufi ngira, ubu mfite ingurube naguze n’ikimasa, nta gikoni nagiraga ariko baramfashije ndacyubaka, douche, toilet, ubu umwana ariga neza rwose bagiye bamfasha muri byinshi. Ubu njyenda nteganya nanjye kugira ngo nibaba batagihari nzabe hari ibyo nagezeho”.

 

Jack Niyonzima umukozi wa FXB Rwanda, avuga ko ikigamijwe ari uguha ubuzima bwiza abana, ndetse no kuvana abantu mu bukene, kandi ahamya ko hari aho bamaze kugera kuko bagenda babona umusaruro mwiza.

Yagize ati” Ikigamijwe ni ubuzima bwiza bw’abana, tukajyira uburenganzira bw’umwana bwubahirijwe, no kurwanya ubukene muri rusange”.

Akomeza agira ati ” Tubona umaze kugera kubintu byinshi bitandukanye, imyumvire yarahindutse, isuku yateye imbere abana bariga neza, ubona ko imyumvire ituma uburambe bw’ibyo bakora bizajyerwaho, tumaze kwishimira intambwe tumaze kugeraho biratwereka ko mu myaka ibiri iri imbere bizaba birushijeho”.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, Bizimana Jean Bosco, yashimiye cyane uyu mushinga, avuga ko badafasha abaturage gusa ahubwo bafasha n’abayobozi mu miyoborere yabo.

Yagize ati” Turashimira cyane umufatanyabikorwa wa FXB, yaje gukorera mu murenge wacu, abaturage rero barishimye cyane cyane ko hari gahunda yo kwikura mu bukene bibumbira mu matsinda urumva rero ni byinshi badufasha. Ikindi badufasha nka twe abayobozi, ni uguhindura imyumvire y’abaturage bakumva ko nko gutanga mituelle ari inshingano za buri wese, ndetse bakadufasha no kurwanya imirire mibi”.

Uyu mushinga watangiye mu karere ka Nyaruguru mu kwezi kwa 10/2022 uzasoza mu kwezi kwa 03/2026, ukaba ukorana n’imiryano 400 y’ikiciro cya mbere na 400 y’ikiciro cya Kabiri, aho babishyurira amafaranga y’ishuri, no kubaha ibikenerwa kumashuri ndetse n’ibindi.

 

Abaturage barashimira uyu mushinga wabafashije kwihagira imirimo.

 

Related posts