Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Nyanza: Umugabo yatemye umugore we n’ umwana ndetse n’ inka abaziza imitungo , inkuru irambuye

Umugabo yatemye umugore we n’ umwana ndetse n’ inka abaziza imitungo

Mu Karere ka Nyanza , mu Mudugudu wa Butara mu Kagari ka Butara, mu Murenge wa Kigoma , haravugwa inkuru y’ umugabo watemye umugore we n’ umwana ndetse n’ inka yari iri mu rugo.

Uwo mugabo yakoze ayo mahano mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2022.

Amakuru aravuga ko umugabo w’ imyaka 50 y’ amavuko n’ umugore we w’ imyaka 46 y’ amavuko bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’ amategeko ndetse ngo bari bamaze kubyarana abana batanu.

Amakuru akomeza avuga ko uwo mugabo n’ umugore bagiranye amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma mu myaka ine ishize, ubuyobozi bubafasha gutandukana mu buryo butemewe n’ amategeko.

Ngo umugore yasigaye mu rugo n’ abana batanu bari bafitanye naho umugabo ajya kuba mu nzu bari bafite mu isantere y’ ubucuruzi.

Uwo mugabo yahoraga avuga ko adashimishijwe no kuba umugore we amurira imitungo akayisangira n’ abandi bagabo baza kuryamana na we, nk’ uko amakuru aturuka muri uwo murenge abivuga.

Ntazinda Erasime , Umuyobozi w’ Akarere ka Nyanza , yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha ino nkuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri aribwo umugabo yateye urugo umugore n’ abana babamo atangira kubatema.

Yagize ati“ Yetemye umugore akaboko aragaca atema mu mutwe n’ umwana we w’ umuhungu w’ imyaka 14 ndetse n’ inka yari iri mu rugo ayitema mu mugongo”.

Abaturanyi batabaye uwo mugore n’umwana babajyana kwa muganga ku Bitaro bya Nyanza naho uwo mugabo ahita afatwa ashyikirizwa Polisi kugira ngo inzego z’ubugenzacyaha zimukorere dosiye.

Related posts