Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Nyamasheke:Haravugwa inkuru y’ inshamugongo   y’umunyeshuri wa Kibogora Polytechnic  wagiye koga  mu kiyaga cya Kivu, ahita aburirwa irengero

Kuri uyu wa mbere tariki 01 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Gataba mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro yo kurohama mu kiyaga cya Kivu k’umunyeshuri w’umuhungu witwa Ngabo Mugisha Aimé w’imyaka 20 y’amavuko, wigaga mu ishuri Rikuru rya Kibogora Polytechnic.

Inkuru mu mashusho

Uyu munyeshuri warohamye mu kiyaga cya Kivu bivugwa ko akomoka mu Karere ka Musanze akaba yigaga mu gashami k’ubuforomo (General Nursing).

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yatangaje ko uyu musore yarohamye ubwo yari arimo koga hamwe na bagenzi be basanzwe bigana.

Mu magambo ye yagize ati “Twabibonye mu gitondo; yari yajyanye n’abandi bana biganaga bagiye koga, bagenzi be nibo batabaje.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho no gusaba abantu bajya koga mu kiyaga cya Kivu kujya bitwaza imyenda yabugenewe no kuba bafite ubumenyi kuko bimaze kugaragara ko benshi bishora mu Kiyaga cya Kivu batazi koga bikabaviramo kurohama.

Ubwo twakoraga iyi nkuru yakorwaga, umurambo wa nyakwigendera wari utaraboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Related posts