Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Nyamagabe: Umubyeyi wari umaze igihe aba mu nzu isakaje amababi y’ ibiti n’ amasashi, arimo gushimira ubuyobozi

Mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka, mu Mudugudu wa Dusego , Akagari ka Nyabivumu, umubyeyi w’ abana batatu witwa Muhawenimana Marie Ladegonda arashimara kglnews yamukoreye ubuvugizi agahabwa isakaro nyuma y’igihe kinini aba munzu isakaje amababi y’ibiti.

Ni igihe gito gishize kglnews ikoze inkuru k’umubyeyi w’abana batatu witwa Muhawenimana Marie Ladegonda wo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa wa Gasaka, mu Mudugudu wa Dusego, wifuzaga gukorerwa ubuvugizi nyuma yo kumara igihe kitari gito aba mu nzu isakaje amababi y’ibiti, dore ko ikibazo ke cyari kizwi n’ubuyobozi ariko agategereza ko gikemuka ariko agaheba.

Gusa kuri ubu uyu mubyeyi arashimira cyane itangazamakuru rya mukoreye ubuvugizi agahabwa amabati, ndetse agashimira n’ubuyobozi bwa byumvise vuba bukamuha ubufasha.

Yagize Ati: Ndashimira kglnews yankoreye ubuvugizi byagendaga gake ariko bankoreye ubuvugizi birihuta nka shimira n’ubuyobozi bwamfashije kuyisakara kuko nyine narimbangamiwe cyane”.

Si uyu mubyeyi gusa ushimira itangazamakuru ahubwo n’abaturanyi be barashimira cyane kglnews yo yakoreye ubuvugizi umuturanyi wabo agasakarirwa inzu, ngo ni ibintu bibanejeje cyane kuko nabo bari bahangayikishijwe n’ubuzima yarabayemo.

Umwe mu baturanyi be yagize Ati” Ntako atari yaragize yaka ubufasha mu buyobozi ariko ntibize vuba bigakomeza gutinda ariko itangazamakuru ryaramuvugiye bihita bikunda amabati bahita bayamuha none ubu turaryama tugasinzira kuko twumva yuko ntakibazo afite”.

Furaha Guillome, Umuyobozi w’umurenge wa Gasaka, avuga ko kuba uyu mubyeyi atari yarahawe ubufasha yifuzaga atari uko bari baramwirengagije ahubwo ko haba hari gufashwa n’abandi benshi, gusa amwizeza ko nyuma yo gusakarirwa inzu ye bagiye kureba uburyo ya kingwa kandi igakorerwa n’amasuku.

Yagize ati “Ikibazo uwo mubyeyi yagaragaje ubushize cyuko atarafite isakaro kuri ubu twararibonye ubu twamaze ku musakarira inzu, igisigaye ni imirimo tugomba gukora kubufatanye kugira ngo nyine inzu ibashe gukorwa neza kubijyanye n’amasuku n’ibindi nabyo kandi n’ibintu bitarenza icyumweru kimwe”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko buri mwaka baba bafite abemejwe bagomba gufashwa bitewe nuko babona byihutirwa ngo kuko nuyu mubyeyi babimubwiraga ko bazareba uburyo mu gihe kizaza bazamugeraho.

Soma hano inkuru bifitanye isano:Nyamagabe: Umubyeyi w’ abana batatu yemerewe isakaro ntiyarihabwa ahitamo kurara anyagirwa

Uyu mubyeyi kuba yarasakariwe inzu ye mbere yari isakajwe n’amababi y’ibiti, ngo kuri we biramunyuze gusa akavuga ko abonye inzugi ndetse bakanayimuhomera byarushaho kumubera byiza.

 

Kuri ubu uyu mubyeyi arashimira cyane itangazamakuru rya mukoreye ubuvugizi agahabwa amabati, ndetse agashimira n’ubuyobozi bwa byumvise vuba bukamuha ubufasha.

Related posts