Bamwe mu bana bavuka mu miryango idafite amikoro bo mu karere ka Nyamagabe, batajya bizihiza iminsi mikuru, barashimira ubuyobozi bw’akarere bwababereye ababyeyi bukabazirikana, bubaha Noheli n’ Ubunani.
Ibirori byo gusangiza abana iminsi mikuru mu karere ka Nyamagabe, byabereye mu Murenge wa Gasaka , ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025.
Abana bavuga ko bitewe n’ubuzima banyuzemo mu myaka yashize, kwizihiza Noheli n’Ubunani byagoranaga, rimwe na rimwe ntibanamenye ko bibaho. Barashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwabazirikanye kuri iyi nshuro, mu kwizihiza iyi minsi mikuru, bagatanga icyizere ko batazatenguha urukundo no kubitaho bagaragarijwe.Hirwa Angelo yagize ati:“Ndishimye cyane gusangira keke n’abandi bana no kumva urukundo bampaye. Byamfashije kugira icyizere cyo gukomeza amashuri no kurota ejo hazaza heza.”
Undi mwana witwa Ishimwe , we avuga ko ubu ari umunyeshuri ariko wagorwaga no kubona ibikoresho; akaba asubijwe. Ati”Ubu ndishimye ngiye kwiga nshyizeho umwete, nzigirire akamaro n’umuryango wanjye ndetse n’Igihugu.”
Abana bavuka mu mirwango yifashije bavuze nabo uko babonye ibi birori. Kaliza Aime Gela yavuze ati:“Nishimiye gusangira ibi birori n’inshuti zanjye zose, aho zituruka hose. Byanyigishije ko twese turi kimwe kandi dushobora gushyigikirana no kubana mu mahoro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes,yagaragaje akamaro k’ibi bikorwa mu kongerera abana icyizere, cyane cyane abaturuka mu miryango itishoboye . Ati:“Iyo abana basabana n’abandi bibatera imbaraga, bibafasha kumva akamaro k’uburezi kandi bigafasha kugabanya umubare w’abareka amashuri,”. Yongeyeho ko ibi birori by’impera z’umwaka ari uburyo bwiza bwo kugaragariza abana urukundo, kubongerera icyizere no kubafasha kugira ejo hazaza heza.
Uyu muyobozi yifurije abana kuzagira umwaka mwiza uzira ingeso n’imyitwarire mibi, bagakomeza gukura bajya mbere, ababwira ko Igihugu kibakunda.
Mu kwizihiza uyu munsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’abafanyabikorwa batanze impano zitandukanye ziganjemo ibikoresho by’ishuri, ku bana badafite amakiro ahagije, ndetse n’abitwaye neza mu ishuri.





