Banki ya CADECO yafunguwe na AFC/M23 mu mujyi wa Goma yatangiye gutanga serivisi z’imari zirimo inguzanyo ku baturage, nyuma y’igihe amabanki menshi yari yarafunzwe muri bimwe mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.
Iyi banki yongeye gukora nyuma y’uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifashe icyemezo cyo gufunga ibikorwa by’amabanki mu mijyi ya Goma na Bukavu, ibintu byari byasize abaturage benshi bafite ikibazo cyo kubona serivisi z’imari.
Ku wa 11 Gicurasi 2026 ni bwo CADECO yafunguye ku mugaragaro “guichets” ebyiri nshya mu mujyi wa Goma, mu muhango wayobowe na Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu n’imari, Shadrack Amani.
Uyu muyobozi yavuze ko kongera gufungura serivisi za banki byari bikenewe cyane kugira ngo abaturage bongere kubona uburyo bwo kubitsa no guhererekanya amafaranga, anabasaba kugirira icyizere iyi banki.
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya CADECO, Kabasha Amani, yavuze ko iyi banki igamije gufasha abaturage bose, cyane cyane abakora ubucuruzi buciriritse n’abacuruzi bato.
Yagize ati: “Iyi ni banki y’abaturage. N’ufite amadorali 10 cyangwa 20 ashobora kuza kwizigama. Turashaka ko abamama bacuruza inyanya n’ibindi bicuruzwa byoroheje baza gufungura konti zabo, kandi banki yatangiye no gutanga inguzanyo nto zizabafasha guteza imbere ibikorwa byabo.”
Umuyobozi Mukuru wa CADECO, Javan Dusabe Sangano, yavuze ko iyi banki izajya itanga n’izindi serivisi zirimo kwakira imisoro n’amahoro, kohererezanya amafaranga ndetse no kuvunja amadovize.
Yasobanuye kandi ko abantu bafite ingwate nk’amazu cyangwa ibibanza bazajya bahabwa inguzanyo ku giti cyabo, mu gihe abafite ubushobozi buke bazajya bishyira hamwe mu matsinda kugira ngo babashe kubona izo nguzanyo.
Amakuru atangwa n’iyi banki avuga ko mu minsi iri imbere hateganyijwe gufungura andi mashami yayo muri santere za Rutshuru, Masisi na Minova, mu rwego rwo kwagura serivisi z’imari mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
