Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, abaturage bo mu bice bya Kalingi, Bidegu na Gakenge, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bazindukiye mu rusaku rw’amasasu menshi nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe ku mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko ibyo bitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR.
Abaturage bavuga ko amasasu yatangiye kumvikana mu rukerera, ibintu byateye ubwoba bwinshi ndetse bigatuma benshi bahita bata ingo zabo bahungira mu misozi no mu bice biyikikije kugira ngo barokoke.
Umwe mu baturage wavuganye n’abari hafi y’aho imirwano yabereye yavuze ko bamwe bahunze badashoboye no gufata ibyabo kubera uburyo ibyo bitero byabagabyeho gitumo.
Abaturage bavuga ko ibyo bitero byari byateguwe kandi ko byibasiye cyane cyane imihana ituwe n’Abanyamulenge, bakavuga ko bamaze igihe bavuga ko bakomeje kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi n’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Ni mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangaza amakuru anyuranye n’ari gutangwa n’abaturage ndetse n’andi makuru aturuka ahabereye imirwano. Umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, Jacques Kongolo, yanditse ku rubuga rwa X ko ari ingabo za FARDC zagabweho igitero.
Icyakora, amakuru aturuka mu baturage no mu bantu bari hafi y’aho ibyo bitero byabereye avuga ko ari ihuriro rya FARDC n’abafatanyabikorwa baryo ryazindukiye mu bitero byibasiye imihana ituwe n’Abanyamulenge.
Kugeza ubu, abaturage benshi bamaze guhunga, bamwe bavuga ko batabashije kujyana ibyabo kubera uburyo bagabweho igitero gitunguranye. Hari impungenge zikomeye z’uko hashobora kuvuka ikibazo gikomeye cy’ubutabazi n’inzara mu gihe abaturage bakomeje kuva mu byabo.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bitero bikomeje kugaragaza intege nke za Leta ya Kinshasa mu gucunga umutekano w’uburasirazuba bwa Congo, ndetse n’uburyo abaturage benshi bakomeje gutakariza icyizere ingabo za FARDC.
Ibi biri no mu bituma bamwe mu baturage bavuga ko bifuza ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) hamwe na MRDP-Twirwaneho byashyirwa mu gisirikare cy’igihugu, bavuga ko aho bagenzura usanga abaturage bavuga ko bafite umutekano n’ituze.
Mu minsi ishize kandi, sosiyete sivile yo mu mijyi ya Baraka na Uvira yakomeje gusaba ko ingabo za FARDC zikurwa muri ibyo bice, ishinja bamwe mu basirikare ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage, kubica, kubambura no kubakorera ihohoterwa.
Ikindi kibazo gikomeje guteza impungenge abaturage b’Abanyamulenge ni icyemezo bavuga ko cyafashwe na FARDC n’ingabo z’u Burundi cyo kubabuza kujya ku masoko yo muri Uvira na Baraka bavuye mu bice bya Bibogobogo, Minembwe n’i Ndondo.
Abaturage bavuga ko ayo masoko ari yo yabafashaga kubona ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze, bityo kubuzwa kuyageraho bikaba byarashyize ubuzima bwabo mu kaga gakomeye.
Kubuzwa kugera kuri ayo masoko byatumye ibice byinshi byo muri Minembwe n’ahakikije bihura n’ikibazo gikomeye cy’inzara, mu gihe amavuriro n’ibitaro byo muri ibyo bice bivugwamo ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imiti.
Mu gihe imirwano n’ibitero bikomeje kwiyongera muri Kivu y’Amajyepfo, impungenge ni nyinshi ko ubuzima bw’abaturage bukomeje kujya mu kaga, cyane cyane abasivili bari hagati y’impande zihanganye.
Abaturage hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gusaba ko habaho iperereza ryigenga ku bikorwa byibasira abasivili ndetse ko amahanga yakongera gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa kugira ngo burinde abaturage bose nta vangura.
