Mu urukundo hari amagambo amwe n’ amwe ushobora kubwira umukunzi wawe bikarangira urukundo rwanyu ruhagaze rutararenga umutaru , dore amwe muri ayo magambo:
1.Ngiye kurya umwana: Iri ni ijambo rimwe mu magamboa ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya, waba uri umuhungu cyangwa uri umukobwa , hagati y’ abandi bantu wisanzuyeho cyane abo muhuje igitsina ushobora gukoresha iri jambo n’ ubwo atari ryiza nagato, gusa uzaryirinde cyane ku rivuga igihe cyose waba uri kumwe n’ umukunzi wawe.
2.Uriya mukobwa ni indaya: Igihe cyose uzaba uri kumwe n’ umukunzi wawe uzirinde kumwereka ko ugira ingeso yo kunegura abandi ntabwo abikunda kuko bihita bimwereka uko uteye.
3.Umugabo wese ni umwana w’ undi: Birabujijwe kwereka umusore cyangwa umugabo wawe ko umugabo ari umwana w’ undi nk’ uko bikunda kuvugwa na bamwe , ntabwo ari ikirungo ku rukundo kuko bimuca intege mu rukundo rwanyu.
4.Nta muntu numwe wantesha igihe mu rukundo: N’ iyo waba uvuga ibyakubayeho , irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda mu by’ urukundo. Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri , gusa bisaba kwigengesera birenze , na we wabona utundi tugambo warinda cyane imvugo nyandagazi n’ utundi twose twatuma yumva utamwubaha uko bikwiye.
5.Nta rukundo rukibaho: Benshi muri iki gihe bakunze gukoresha iryo jambo ariko rwose ntabwo ari ryiza , mu gihe uri kumwe n’ umukunzi wawe uzirinde kurikoresha kuko umubano wawe na we wahita uzamo agatotsi rugikubita , ariko kutemera ko urukundo rubaho ukabimutangariza mu ruhame cyangwa ukanabibwira uwo ukunda , ni ibimwereka ko na we utamukunda.
6.Mwana: N’ ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane , ni akajambo katakirwa neza , katakwitwa nyandagazi ariko katubahishije umuntu bihagije , n’ ubwo uwo ukunda aba akeneye ko umuha ibyubahiro birenze cyane , ni ingenzi cyane cyane kumenya kumwubaha n’ ubwo mwaba mwisanzuranaho cyane. Aha ushobora gukeka ko ntacyo byatwara urukundo rwanyu , ariko cyane abahungu benshi ntibakunda umukobwa ubabwira ngo ” mwana” , n ‘ iyo atabikubwira burya akenshi arabigaya cyane pe.
7.Wangu: Akajambo ka wangu ni akajambo akagenda gakoreshwa cyane n’ abantu batandukanye , cyane iyo ushaka kwereka umuntu ko ari umuntu wawe ariko ntabwo ari akajambo keza ko kubwira umuntu ukunda inshuro nyinshi cyane. Kumwita wangu bimwereka ko nta mwihariko umuha muri benshi cyane uba ushobora kubyita.